Muhanga: Abakuru b'Imidugudu bahawe amagare na telefoni 331 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Meya w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline nyuma yo gushyikiriza ba Midugudu amagare ndetse na Terefone, arabasaba kurushaho kwegera abaturage no kugira uruhare mu iterambere ryabo. Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.

Ba Midugudu, ibi babisabwe mu nama Ngarukagihembwe isanzwe ihuza bamwe mu bakozi bo rwego rw'Akarere, imirenge, utugali ndetse n'Abakuru b'imidugudu. Inama  yanatangiwemo telefoni 331 kubakuru b'imidugudu. Ni Terefone zikoresha ikoranabuhanga rigezwe (Smartphones), naho abandi 18 bahabwa amagare 18 kubera ko bagize uruhare mu bukangurambaga bwo kuzamura imitekerereze y'abaturage bagatangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza.

Meya Kayitare yagize ati' Mwebwe abakuru b'Imidugudu ni mwebwe muba hafi y'abaturage kandi nimwe muba muzi neza ibibazo bafite, niyo mpamvu rero natwe tugerageza gushaka icyatuma mufashwa kugera ku ntego zanyu mwahawe n'abaturage. Mumenye ko izi telefoni muhawe zizabasha kurangiza ibyo mushinzwe kandi munabashe gutangira amakuru ku gihe kuko imibereho myiza y'abaturage iri mu biganza byanyu'.

Yongeyeho ko abakuru b'Imidugudu 18 bahembwe amagare kubera ko bageze ku 100% cyangwa bakanarenza intego bari barihaye zo kuzamura imibare ijyanye n'ibipimo by'ubuzima harimo n'ubukangurambaga ku bijyanye no gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu bakuru b'imidugudu bashimira akarere kabashije kubaha amatelefoni, bakizeza ko bagiye gucyemura ibibazo bahuraga nabyo.

Bandangiki Perepetuwa, Umukuru w'umudugudu wa Gasovu, Akagali ka Nyarunyinya, Umurenge wa Cyeza yavuze ko agiye kujya atanga raporo iherekejwe n'amafoto bikazaba binoze kandi akazajya anamenya amakuru bimworoheye .

Yagize ati' Duhawe telefoni zizadufasha gutanga raporo iherekejwe n'amafoto kandi ikazajya iba inoze. Nzajya njya mu rugo nuzuze amakuru nkeneye ninyasabwa n'izindi nzego zinkuriye ndebemo ibyo bansabye mbitange kandi nzajya mba nzi neza ko amakuru mbitse muri iyi telefoni ahamye'.

Umukuru w'umudugudu wa Bugande ho mu kagali ka Mpinga, mu murenge wa Rugendabali, Ntawarubara Elie avuga ko telefoni bahawe zigiye kubafasha kujya batanga serivisi nziza kuko bazabasha kujya batabariza abagize ibibazo bakabatabariza hakiri kare.

Yagize ati' Izi telefoni duhawe zigiye kudufasha kujya dutanga serivisi mu buryo bwihuse kuko hari igihe twahuraga n'ibibazo tugahamagara bagatinda kutugeraho, ariko nituramuka tubahaye ubutumwa tukanashyiraho ifoto bazaza vuba kuberako bajyaga batinda bagirango biroroshye'.

Muri iyi nama mpuzabikorwa kandi hagaragaye bimwe mu bibazo bituma abaturage bahorana ibibazo harimo nko gutekinika kw'abayobozi b'utugali baba batazi amakuru yo mu midugudu, babaza mudugudu akavuga ibihabanye n'ibyo gitifu w'akagali avuga ku bibazo by'amacumbi ndetse n'amakuru y'igwingira ry'abana mu midugudu.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/2023/04/07/muhanga-abakuru-bimidugudu-bahawe-amagare-na-telefoni-331/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)