Muhanga: Abagabo 256, Abagore 16 mu bafatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano bari kwigishwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mezi atatu ashize, abantu 340 barimo Abagabo n'Abagore nibo bafatiwe mu bikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano. Ibyo birimo; Ubuzererezi, Urugomo, Ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge. Muri abo bose, ku bufatanye bw'inzego zitandukanye, bamwe barigishijwe bemera kwisubiraho bagahinduka urugero rw'abagendera kure ikibi. Ku munsi w'ejo bamwe basubijwe mu miryango, abandi baracyafashwa mu kigo kiyurwamo by'igihe gito.

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga aganira na intyoza.com yavuze ko abafatiwe muri ibyo bikorwa byose bihungabanya umutekano w'abaturage bari mu kigero cy'imyaka hagati ya 18-45. Asaba abaturage muri rusange kwitwararika, bagaharanira gukora ibikwiye bibafasha kwiteza imbere, biha buri wese umutekano.

Muri 340 bari bafatiwe mu bikorwa byavuzwe bihungabanya umutekano w'abaturage, mu gihe cy'amezi 3 ashize, bamwe barigishijwe barumva, bagaragaza ubushake bwo guhinduka no gufasha abandi gukora ibyiza, nta kubangamira abaturage. Abagabo( igitsina Gabo) 256 n'Abagore 16( igitsina Gore) nibo basigaye, aho barimo kwitabwaho hagamijwe kubafasha guhindura imyumvire no kubaremamo abaturage bakora ibitabangamiye abandi.

Meya Kayitare, mu butumwa bwe, agira ati' Turasaba abaturage kutishora mubikorwa bihungabanya umudendezo w'abandi'. Akomeza asaba buri wese ubufatanye mu kurwanya ibi bikorwa bibi batangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibikorwa nk'ibyo bitari byiza.

Yibutsa kandi Ababyeyi kutibagirwa inshingano zabo mu kurera abana, kurinda umuryango ikibi, gutanga amakuru aho bafite intege nke bagafashwa gukumira icyahungabanya umuryango, aho cyanagira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange.

Soma hano inkuru bisa;Muhanga: Abantu 340 bafatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano

Muhanga, ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo tumaze iminsi twumvikanamo ibikorwa bihungabanya umutekano n'umudendezo by'abaturage, ariko kandi ni na kamwe abayobozi bahagurukiye abo bose bagaragara mu bikorwa bibi byavuzwe. Ubuyobozi, buvuga ko bufatanije n'abaturage biteguye kudaha amahwemo uwo ariwe wese ugitekereza gukora ibikorwa bibangamiye abandi.

Munyaneza Theogene



Source : https://www.intyoza.com/2023/04/06/muhanga-abagabo-256-abagore-16-mu-bafatiwe-mu-bikorwa-bihungabanya-umutekano-bari-kwigishwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)