#Kwibuka29: Patient, Nkomezi, Mutabazi na Ser... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare igaragaza ko benshi mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ari urubyiruko; kandi abahanzi benshi bifashishije ijwi ryabo rigera kure bakora ibihangano byabibye urwango, benyegeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga Miliyoni imwe.

Umwe mu bahanzi bazwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni Bikindi Simoni wakoze ibihangano byashyushyaga imbaga, akabinjizamo amatwara, guhiga no kwica abatutsi. Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICTR), rwamukatiye gufungwa imyaka 15.

Uyu muhanzi 'w'urwango' yitabye Imana ku wa 15 Ukuboza 2018, azize 'Cancer' ya Prostate yari amaze igihe arwaye.

Nyuma y'uko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu cyongeye gusubirana ubuzima, abahanzi bahanga bubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda.

Ibarura rusange ry'abaturage n'imiturire ryakozwe mu 2022, rigaragaza ko umubare w'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54.3%. Byerekana ko urubyiruko ari bo benshi mu Rwanda.

Inzego za Leta mu bihe bitandukanye zikangurira urubyiruko gufata inshingano, bakarinda ibyagezweho, bagaharanira ko u Rwanda rukomeza gutemba amahoro.

Muri iki gihe u Rwanda n'inshuti bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abahanzi Patient Bizimana, Prosper Nkomezi, Serge Iyamuremye na Danny Mutabazi bagaragaza ko abahanzi n'urubyiruko ari bo nyambere mu kubaka igihugu kibereye buri wese.

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Patient Bizimana, yabwiye InyaRwanda ko umusanzu w'umuhanzi ari ugufatanya na bagenzi mu rugendo rwo gusigasira ibimaze kugerwaho mu rugendo rw'iterambere no 'guharanira ko amateka mabi yabaye mu gihugu cyacu atazongera kubaho ukundi'.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Iyo neza', asaba urubyiruko kumenya ko ari bo Rwanda rw'ejo hazaza bityo bakaba nyambere mu rugamba rwo guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Ni ukumenya ko ari rwo Rwanda rw'ejo kandi bagahaguruka bagahangana n'abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

Yavuze ko muri ibi bihe akomeza abarokotse Jenoside, asaba Imana kubahumuriza 'kuko ariyo itanga ihumure ryose'.

Yifashishije ijambo riboneka mu 2Abakorinto1:4 agira ati 'Imana iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose'. Ati 'Twibuke, twiyubaka.'

Mu kiganiro na InyaRwanda, Prosper Nkomezi yavuze ko umusanzu w'umuhanzi mu gihe nk'iki cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukuririmba indirimbo z'isanamitima zifasha abantu kongera kugira ibyiringiro by'ejo hazaza no kurushaho mu rugendo rwabo rw'ubuzima.

Ati "Umusanzu w'umuhanzi ni ukuririmba indirimbo z'isanamitima, z'ihumure, zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Avuga ko kandi abahanzi mu ngeri zinyuranye bakangurirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga batambutsaho 'ubutumwa bw'isanamitima' kugira ngo 'turusheho guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.

Nkomezi asaba urubyiruko guharanira kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, binyuze mu kuganira n'abakuze bazi neza amateka, gusura inzibutso za Jenoside 'kugira ngo babashe guhangana n'abo bapfobya Jenoside bafite ibyo bazi kuri ayo mateka'.

Uyu muhanzi anakangurira urubyiruko gusoma ibitabo. Yavuze ko Jenoside ari umugambi wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa, bityo ko urubyiruko rugomba kumenya itegurwa ryayo.

Nkomezi yisunze ijambo ry'Imana, yashimye aho Abanyarwanda bageze biyubaka, avuga ko hari ibyiringiro byo kugera ku iterambere rinini 'riruta iryo twagezeho muri iyi myaka 29 ishize'.

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka 'Nzayivuga', yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko nk'abakristu 'dufite ibyingiro by'uko abo twabuze tuzabasanga mu ijuru tukabana'.

Danny Mutabazi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Amarira y'ibyishimo', yabwiye InyaRwanda ko umusanzu w'umuhanzi ari 'ugukoresha ibihangano Imana idushyira ku mutima' mu rugendo rwo komora ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubahumuriza.

Anavuga ko abahanzi bakwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ukuri kw'amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Uyu muhanzi avuga ko bagenzi be b'abahanzi bafite umugisha, kuko Imana yabahaye umubare munini w'abantu bakurikira ibyo bakora, bityo bakwiriye gukoresha ijwi ryabo rinini rigera kure mu gutanga ubutumwa bwiza.

Ati "Ni byiza, ndetse ni umurage, ni n'imbaraga dukwiye gukoresha kugira ngo dukoreshe ayo mahirwe Imana yaduhaye tugeza ubutumwa ku bantu benshi, tubabwira amahoro, twimakaza urukundo, rero nabashishikariza kwimakaza ubumwe, tube umwe, dukundane...."

Mutabazi ashishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga neza bavuga ukuri, ibyimakaza ubumwe, ibyimakaza urukundo, barwanya ikintu icyo ari cyo cyose cyaganisha ku moko kuko ari byo byashyize u Rwanda mu mwijima.

Uyu muhanzi abwira buri wese gukomera muri ibi bihe, kwiringira Imana, kuko 'ariyo yakomeje kudufata ukuboko'. Ati "Dukomeze kwizera Imana."

Umuhanzi Serge Iyamuramye ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yifashishije ijambo ry'Imana, yavuze ko Imana yabanye n'u Rwanda n'Abanyarwanda. 

Avuga ko Imana 'yaduteye iteka, iduha igihugu cyiza'. Ati 'Turashimira Imana, ko uyu munsi hari aho tumaze kugera. Kandi hakomeye.' 

Prosper Nkomezi yavuze ko mu bihe nk'ibi, abahanzi n'urubyiruko bakwiriye kwifashisha imbuga nkoranyambaga batanga ubutumwa bw'isanamitima


Patient Bizimana yavuze ko umuhanzi afite inshingano zo gusigasira ibimaze kugerwaho no gutanga ihumure yifashishije impano Imana yamuhaye 

Danny Mutabazi yavuze ko umusanzu w'umuhanzi ari 'ugukoresha ibihangano Imana idushyira ku mutima' 

Serge Iyamuremye avuga ko 'Imana yaduhaye igihugu cyiza' bityo ni ah'umuhanzi n'urubyiruko gusigasira ibimaze kugerwaho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127937/kwibuka29-patient-nkomezi-mutabazi-na-serge-bahaye-umukoro-abahanzi-nurubyiruko-mu-kubaka--127937.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)