#Kwibuka29: Josh Ishimwe yatanze ihumure ku b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuramyi wamenyekanye mu ndirimbo nziza zihumuriza abantu ndetse zishima Imana, Josh ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'urubyiruko ndetse bakunzwe mu muziki wabo.

Mu gihe abanyarwanda bibuka Abatutsi bishwe mu 1994 ndetse babunamira, umuhanzi Josh nawe mu buryo bwa gihanzi yageneye abanyarwanda indirimbo yabafasha gukomera ndetse bakibuka biyubaka.

Yagize ati 'Humura Rwanda sinagutaye, humura Rwanda sinakwibagiwe dore nguhaye umugisha uzahesha amahanga umugisha'.

Umuhanzi Josh yavuze ko umusanzu we ari ugusangiza abanyarwanda indirimbo zibakomeza, ndetse yabageneye ijambo ryo muri Bibiliya riri muri YOBU 14:7.

Ishimwe Josh yabwiye urubyiruko ko rukwiye guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagakoresha imbuga nkoranyambanga bakwirakwiza ubutumwa bufasha benshi kwiga amateka yaranze u Rwanda no kuyaha agaciro akwiye.

Umuririmbyi Josh yihanganishije ababuze imiryango yabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ndetse abibutsa ko gukomera ari intambwe ikomeye izatuma Igihugu kigera kure, ndetse ko kunga ubumwe nk'abanyarwanda bikenewe.

Ishimwe josh yamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana zitandukanye zirimo n'izo agenda asubiramo zamenyekanye. Zimwe mu ndirimbo yakoze harimo 'Reka ndate Imana data' 'Umwami azaza', 'Inkingi negamiye', 'Yesu ndagukunda' n'izindi nyinshi.

Ishimwe wamenyekanye mu njyana nziza ya gakondo ahimbaza Imana, mu ndirimbo 'Humura Rwanda' yavuze ko abanyamahanga baziruka bava kure baje kureba uko abanyarwanda biyunze bakaba umwe, n'amahoro abaranga batishishanya.


Umuhanzi Josh ashishikariza abanyarwanda kwibuka biyubaka 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127947/kwibuka29-josh-ishimwe-yatanze-ihumure-ku-barokotse-mu-ndirimbo-yise-humura-rwanda-127947.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)