Kubura amafaranga yishuri nicyerekezo; inzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukobwa ucishije macye! Byatumeye atekereza aho ashaka kuganisha ubuzima bwe ndetse n'ubwa bagenzi be mu rugendo rwo kwiyubaka.

Inzira y'ubuzima bwe anyuzemo kugeza ubu ubwo afite imyaka 27 y'amavuko, avuga ko ari isomo rikomeye kuko byavuyemo gushinga umuryango uhurije hamwe abakobwa n'abagore yise "Youth Happy Ladies Forum" ugamije kubafasha kwibona muri sosiyete no kwiteza imbere.

Uwimana yakuze afite inyota yo kuba umuganga bitewe n'uko yashakaga gutanga umusanzu we mu kubyaza abagore (Midwife) kubera ko yakuriye muri sosiyete 'y'igitsina gore ikindi nkakunda igitsina gore cyateye imbere cyahangaye umwuga twavuga ko ari uw'abagabo'.

Ntiyakurikiye inzozi zo kwiga ibijyanye n'ubuganga, ariko yakoze imenyereza-mwuga mu bitaro bya Muhima, aho yakiraga abarwayi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Uwimana yavuze ko nyuma y'ubuzima bw'ishuri yanyuzemo akabura amafaranga y'ishuri byatumye atekereza uburyo yahuza imbaraga na bagenzi be bakiteza imbere.

Asobanura ko ubuzima yakuriyemo ari bwo bwatumye atekereza gufasha abakobwa bagenzi be mu myigire no mu bindi bakeneye.

Yavuze ko imvano yo gushinga uyu muryango, ahanini ishingiye ku kuntu yabuze amafaranga y'ishuri ubwo yari agiye kwiga Kaminuza nyuma yo gutsinda mu mashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa avuga ko yasoje Kaminuza mu 2018, bitewe no kubura amafaranga y'ishuri asohoka ku rutonde rw'abarangije Kaminuza mu  2022.

Akomeza ati 'Nagize imbogamizi yo kubura amafaranga y'ishuri nasabwaga kugira nkomeze nk'abandi binamviramo kudasohoka ngo njye ku isoko ry'umurimo nk'abandi bitewe n'uko nta byangombwa nari mfite aho nahuriyemo n'ibintu byinshi by'ibishuko ndetse nemera  kuba mu buzima bugoranye ku bw'intego n'icyerekezo nifuzaga kuzageraho. Ku bw'icyo nacagamo byamberaga isomo nazifashisha na bagenzi banjye."

Uwimana Yvette avuga ko hejuru yo kuba yarabuze amafaranga y'ishuri bigatuma atinda kurangiza amasomo ye ya Kaminuza, imvano yo gushinga umuryango 'Youth Happy Ladies Forum' byanaturutse ku biganiro bitandukanye yagiranye n'abakobwa bagenzi be.

Kwiga mu bigo by'abakobwa gusa biri no mu byatumye abona imibereho y'abo muri rusange.

Akomeza ati 'Muri ibyo biganiro bitandukanye wasangaga hagarukamo abakobwa babuzwa amahirwe yo kwiga bavuga ko nta musaruro babatezemo uretse kubyarira iwawo; abandi bagahozwaho igitutu n'imiryango yabo babaratira abakobwa bo kwa runaka ngo iyo bamera nkabo;

Guhatirwa kubana n'umuntu atakunze ku bw'inyungu z'umuryango bavukamo, abafatwaga ku ngufu cyangwa bakajyanwa mu buzima bw'uburaya bakiri bato, n' ibindi byinshi. N'uko gutekereza gushyiraho ihuriro ry'abakobwa ridaharanira inyungu rifasha ndetse rinaha imbaraga abakobwa b'urubyiruko.'

Uwimanaa avuga ko guhuriza hamwe abakobwa bitamugoye, ahanini biturutse ku kuba yarakuranye na benshi kandi akaba yariganye na benshi mu mashuri yisumbuye. Ati 'Kuva aha rero guhuza abakobwa bagenzi banjye niyo baba bake ntibyari kungora mpereye kubo twiganye.'

Itangiriro ry'uyu muryango ryabanje gushingira cyane ku nsanganyamatsiko 'Topics' zitandukanye zitagendeye ku myizerere cyangwa imibereho runaka, ahubwo rusange zikenewe cyane mu bakobwa batari bacye.

Muri icyo gihe, bagendaga batumira abatumirwa babihugukiwe bakabaganiriza, bityo bakagira inyigisho basigarana bitewe n'ibyo baganiriye. Uwimana ati 'N'uko umubare wagiye ukura.'

Kugeza ubu uyu muryango ubarizwamo abakobwa n'ababyeyi 100. Ariko mu ibikorwa bya buri munsi by'umuryango habonekamo abarenga aho bagenda bifatanya nabo.

Uwimana avuga ko nk'abandi batangije imiryango nk'iyi cyangwa se bafite ibikorwa basanzwe bakora, bafite intego y'uko mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere bashaka kuzaba barahinduye ubuzima bw'abakobwa babarizwa muri uyu muryango.

Ati 'Twifuza ko bagira imiryango yishimye kandi bashoboye badatega amaboko. Bityo 'Youth Happy Ladies Forum (YHLF)' izaba itanga amahirwe kubifuza kujya mu mirimo itandukanye.'

Barateganya ko muri iyo myaka iri imbere, abanyamuryango bazaba babarizwa mu mishinga ibateza imbere harimo no kwihangira udushya, ubudozi, ubutetsi n'indi mirimo itandukanye.

Ati 'Habonetse amahirwe iyo mishinga ikagerwaho byafasha umuryango n'igihugu muri rusange ndetse no kubigeza ku bakobwa benshi bashoboka.'

Kimwe mu bibazo bihanganyikishije u Rwanda ni ikibazo cy'abangavu baterwa inda zitateganyijwe; imibare ikomeza kwiyongera uko bucyeye n'uko bwije.

Uwimana avuga ko no muri uyu muryango harimo abakobwa bahuye n'iki kibazo, ariko binyuze mu matsinda bakora ibiganiro bigamije kubahuriza hamwe no kubafasha kongera kwisanga mu muryango Nyarwanda muri rusange.

Avuga ko banateguye amahugurwa anyuranye afasha aba bakobwa kwiteza imbere binyuze mu mirimo ihangwa. Ati 'Tugenda tugira amahugurwa atandukanye afasha buri wese kwisanga. Hagenda hatangwa n'ubufasha butandukanye ku bana babyawe nabo igihe bukenewe.

Uwimana avuga ko mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'umubare w'abangavu baterwa inda, hakwiye kongerwa ubukangurambaraga mu rubyiruko ndetse n'ababyeyi.

Akomeza ati 'Ababyeyi bakegera abana babo bakabaganiriza ku buzima bw'imyirorokere no kuboneza urubyaro.'

Uyu mukobwa anavuga ko Minisiteri y'Uburezi ikwiye gutekereza uburyo yashyira mu nteganya-nyigisho (Academic Curriculum) guhera ku bana bato, ibi bigafasha abakobwa gukura bazi ubuzima bw'imyororokere.

Akomeza ati 'Ibi byafasha benshi gusobanukirwa ingaruka zava mu myanzuro bafata yariyo yose ku buzima bwabo.'

Mu gihe cy'umwaka umwe ushize, uyu muryango watanze ubufasha ku miryango imwe n'imwe yagizweho n'ingaruka na Covid-19 cyane cyane mu gihe cya Guma mu Rugo.

Tariki 24 Mata 2021, abagize uyu muryango basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda.

Tariki 6 Kanama 2022, basuye abamugariye ku rugamba babarizwa mu Murenge wa Kanombe bahigira byinshi byabaranze, gukorera hamwe, gukunda igihugu n'ibindi.

Ku munsi Mpuzamahanga w'abagore, uyu muryango watanze 'Gas' ku baturage batishoboye babarizwa mu Murenge wa Gatsata mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, banashishikariza buri mubyeyi kujya agaburira umuryango we indyo yuzuye.

Uwimana Yvette ni imfura mu bana icyenda (9), abakobwa batanu (5) n'abahungu bane (4). Afite ababyeyi bombi. Yavukiye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali mu Kagali ka Agateko ari naho yakuriye.

Yize amashuri y'incuke mu 2000, akomereza mu mashuri abanza hagati ya 2001 na 2006 kuri Catholic Primary, akomereza mu mashuri yisumbuye kuri E.S Stella Matutina hagati ya 2007 na 2013, aho yasoje amasomo mu Ishami ry'Ubugenge, Ubutabire n'Imibare (Physics-Chemistry&Mathematics).

Mu 2014, nibwo uyu mukobwa yatangiye Kaminuza aho yize mu Ishuri ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri CST- UR/Nyarugenge asoza Kaminuza mu 2018. 

Imyaka ibiri irashize Uwimana Yvette atangije umuryango udaharanira inyungu yise 'Youth Happy Ladies Forum' ugamije gufasha abakobwa bagenzi be 

Uwimana yavuze ko kubura amafaranga y'ishuri biri mu byatumye atekereza gutangira kwita ku bakobwa, kubashakira amahugurwa n'ibindi binyuranye 

Uyu muryango 'Youth Happy Ladies Forum (YHLF) ' umaze gukora ibikorwa binyuranye birimo ibijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Uwimana asaba ko imiryango ishyira imbaraga mu gutoza abakobwa bakiri bato ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127856/kubura-amafaranga-yishuri-nicyerekezo-inzira-ya-uwimana-yvette-yavuyemo-gushinga-umuryango-127856.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)