Itsinda ryateguraga Tour du Rwanda ryasezeye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibaruwa ya Page zigera kuri 4 iri tsinda riyobowe na Olivier Grandjean ryatangaje ko kubera kunanizwa byagiye bigaragara mu minsi yatambutse mu bihe bya Tour du Rwanda, bibaye ngombwa ko bahagarika amasezerano bari bongereye mu 2021.

Olivier Grandjean wateguraga Tour du Rwanda muri iyi baruwa yemeza ko umuyobozi wa Tour du Rwanda Freddy Kamuzinzi yagiye amunaniza mu bihe bitandukanye, ndetse bumvaga igihe kigeze ngo barekere.

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare Murenzi Abdallah aganira na Radio ya B&B FM yavuze ko ibaruwa yo gusezera mu nshingano bari barayibonye, ko Kampani itegura Tour du Rwanda yashakaga ko Freddy ava mu nshingano bagakomeza, cyangwa se bitakunda bakagenda. Uyu muyobozi kandi avuga ko ubwo bahisemo kugenda, bagomba gushaka ababasimbura.

Iri tsinda riyobowe na Olivier Grandjean ryatangiye gutegura Tour du Rwanda kuva mu 2009 ubwo yari imaze kuba mpuzamahanga, ndetse bakaba baragiye bongera amasezerano kugera aho basezereye kuri iyi mirimo. 

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Tour du Rwanda yaherukaga kuba, aho yegukanwe na Henok Mulueberhane ukomoka muri Eritrea.

Olivier Grandjean uyoboye itsinda ryateguraga Tour du Rwanda

Freddy Kamuzinzi uyobora Tour du Rwanda, Olivier avuga ko wamunanije 

Murenzi Abdallah uyobora FERWACY avuga ko batangiye gushaka abazajya bategura Tour du Rwanda 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127864/itsinda-ryateguraga-tour-du-rwanda-ryasezeye-ku-mirimo-127864.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)