Hakizimana Adolphe yamaze gusinyira ikipe ihora ihanganye n'ikipe ya Rayon Sports mu buryo bukomeye hano mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuzamu w'ikipe ya Rayon Sports Hakizimana Adolphe biravugwa ko yamaze gusinyira ikipe ikomeye hano mu Rwanda ihora ihanganye n'ikipe ya Rayon Sports.

Uyu muzamu ukomeje kuntengwa cyane n'abakunzi b'umupira w'amaguru ndetse n'abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports aherutse gusaba umutoza ko yamukura mu kibuga ubwo iyi kipe ye yatsindwaga n'ikipe ya Police FC ibitego 4-2.

Ibi yakoze nibyo byatumye benshi bibaza ikintu yabaye ariko birasanzwe rimwe na rimwe ku mikino ikomeye ikipe ya Rayon Sports ikina usanga umwe mu bakinnyi bakora ibintu bitavugwaho rumwe n'abakunzi ba Rayon Sports usanga ari uyu muzamu.

Nyuma y'ibi byose agenda akora, YEGOB twaje kumenya ko umwaka utaha Hakizimana Adolphe ashobora kuba ari umukinnyi w'ikipe ya APR FC kuko ngo bamaze kumvikana cyereka hagize agatotsi kazamo nyuma.

Ikipe ya Rayon Sports yahaye abakinnyi bayo ikiruhuko kuva ku munsi wejo hashize kuwa gatatu kugeza mu cyumweru gitaha kuwa mbere.

 



Source : https://yegob.rw/hakizimana-adolphe-yamaze-gusinyira-ikipe-ihora-ihanganye-nikipe-ya-rayon-sports-mu-buryo-bukomeye-hano-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)