Abakinnyi ba Rwamagana City batanze nyirantarengwa ku bayobozi, babaha umukoro utoroshye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu bakinnyi 28 basinye ku rupapuro, abakinnyi ba Rwamagana City bamenyesheje ubuyobozi bw'iyi kipe ko mu gihe batishyuwe amafaranga baberewemo batazakina umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona uzabahuza na Musanze FC.

Aba bakinnyi bari baberewemo amezi 3 y'ibirarane maze mbere yo gukina umukino ubanza wa 1/4 mu gikombe cy'Amahoro aho baraye batsinze Kiyovu Sports 3-2 bari bishyuwe ukwezi kumwe.

Mu ibaruwa bandikiye umuyobozi wa Rwamagana City, bamunyesheje ko inama y'abakinnyi bakoze yemeje ibintu 3 biramutse bidakemuwe batazakina na Musanze FC.

Iyi baruwa igira iti "dushingiye ku nama y'akanama nkemurampaka k'ikipe kashyizweho n'ikipe kateranye ku wa 23 Werurwe 2023 n'iyateranye ku wa 2 Mata 2023 twifuje kubamenyesha ko twe nk'abakinnyi mu gihe ibi bikurikira bidashyizwe mu bikorwa dufahshe umwanzuro ko umukino wa shampiyona uzaduhuza na Musanze FC tutazawukina."

"Mu gihe hataraboneka imishahara y'ukwezi kwa 2 ndetse n'ukwa 3. Mu gihe amafaranga y'abakinnyi baguzwe ataraboneka ndetse no mu gihe imwe mu mishahara y'ukwezi kwa munani itarishyurwa mu bo muyibereyemo. Dushingiye kuri ibyo byose byavuzwe haruguru, twe nk'abakinnyi twemeje ko umukino dufitanye na Musanze FC ku wa 15 Mata 2023 tutazawukina."

Iyi baruwa ikaba yaherekejwe n'urutonde rw'abakinnyi 28 b'iyi kipe basinyiye ko babyemeye.

Kugeza ubu Rwamagana City iri mu murongo utukura aho iri ku mwanya wa 12 n'amanota 26 irushanwa Sunrise FC inota 1 ya 13, Marines ikagira amanota 22, Rutsiro FC 21 n'aho Espoir FC ifite 14

Ibaruwa yandikiwe ubuyobozi bwa Rwamagana City
Urutonde rw'abakinnyi basinye
Rwamagana City yavuze ko batazakina umukino wa Musanze FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rwamagana-city-batanze-gasopo-ku-bayobozi-babaha-umukoro-utorosye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)