Yamugaragaje mu mashusho! Umunsi Alpha Rwiran... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kubumva ku ruhande rumwe, ariko hari n'abandi batekereza ko igiye winjiye mu bagarukwaho n'itangazamakuru, ibyawe byose bikwiye kumenywa.

Umuhanzi Mpuzamahanga w'umunyarwanda, Alpha Rwirangira kuva yashinga urugo, yagaragaje mu bihe bitandukanye umufasha we Liliane Umuziranenge ndetse n'umwana wabo Princess.

Yakoze ubukwe ari na ko ategura album ye nshya yise 'Wow' iriho indirimbo nyinshi zihimbaza Imana. Kuri ubu yasohoye indirimbo ya Gatanu kuri iyi album yise 'Victorious' bishatse gusobanura mu Kinyarwanda 'Ubutsinzi'

Rwirangira yabwiye InyaRwanda ko yayanditse ashaka kuvuga ko 'umuntu wese ufite Imana muri we aba ari umutsinzi'.

Akomeza ati "Tuba dufite imbaraga zidaturuka kuri twebwe. Ni imbaraga ziba zituruka ku Mana. Bajya bavuga ngo uhagarariwe n'ingwe aravoma, buriya rero iyo (Imana) iduhagarariye ibintu byose birakunda. Ubutsinzi urabubona, ibyifuzo by'umutima wawe urabibona."

Uyu muririmbyi avuga ko iyi ndirimbo ari nziza cyane, agashishikariza buri wese kuyireba kuko irimo ubutumwa bwiza cyane.

Inseko n'ijwi ry'umwana we byumvikana muri iyi ndirimbo iha ikuzo Imana:

Rwirangira yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yayikoranye n'umwana we, biturutse ku kuba ubwo yarimo afata amajwi yayo umwana yakomeje kumusanga inshuro nyinshi muri studio 'uko ngiye gufata amajwi agafungura umuryango akinjira'.

Akomeza ati "Noneho mu kwinjira ndamuterura ariko namuteruye Microphone (indagururamajwi) ikiriho hahita hazamo hariya hantu arimo araseka n'ahantu yarimo kumva umuziki ahita aririmbana nanjye (byumvikana cyane iyi ndirimbo irangira)"

Ni mu gihe mu ntangiriro y'iyi ndirimbo humvikanamo amajwi y'uyu mwana aseka. Alpha avuga ko yagumishijemo amajwi y'umwana we kubera ko yatekereje ko izaba iy' 'urwibutso ku mwana wanjye'

Yungamo ati "Naravuze nti kubera iki ntagumishamo ijwi rye, ikaba indirimbo y'urwibutso, ikaba ari indirimbo ku buryo Princess nagera mu myaka y'ubukure azayireba bimushimishe, kuba yarakoranye indirimbo na Papa cyangwa kuba yaragize uruhare kuri iyi ndirimbo muri rusange."

Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bw'injyana ya Reggae. Rwirangira avuga ko ashingiye ku bitekerezo by'abantu yakiriye bigaragaza ko bari bamukumbuye kumva aririmba muri iyi njyana.

Ati "Iyi ndirimbo ndabona yagaruye amarangamutima mu bafana banjye benshi n'abandi bakunzi banjye cyane cyane abakunzi ba Lucky Dube."

Rwirangira asobanura ko iyi ndirimbo yayikoze muri iyi njyana kandi akisanisha n'ijwi rya Lucky Dube kubera ko 'nashakaga kugarurura amarangamutima y'uriya munyabigwi Lucky Dube'.

Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw'Ikinyarwanda n'Icyongereza, ariko kuri Youtube hanashyizweho uburyo bufasha buri wese kumenya amagambo uyu muririmbyi aba aririmba muri iyi ndirimbo.

'Victorious' mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Chris Neat inononsorwa na (Rkay) Robert Kamanzi ni mu gihe mu buryo bw'amashusho (Video) iyi ndirimbo yakozwe na Rich Photography.

Album ya Alpha Rwirangira iriho indirimbo 'Son of a King', 'Wow', 'Hashindwi', 'Hakuna' yakoranye na Goodluck Gozbert, 'Victorious' na Princess, 'Iradukunda', 'Amina' na Keilia, 'Zura', 'Ishimwe', 'Ndaje', 'Ni wewe' na 'Siku yangu'.

Goodluck Gozbert uri kuri iyi album, ni umuramyi w'umunya-Kenya wabonye izuba ku wa 12 Mata 1990. Ni umwanditsi w'indirimbo, wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo yakubiye kuri album yise 'Ipo Siku' ndetse na 'Shukurani'.

Uyu muhanzi wegukanye ibihembo bikomeye mu muziki, afite inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise 'Mini Sound'. Azwi mu ndirimbo zirimo 'Mugambo', 'Hauwezi Kushindana' n'izindi.

Kuri iyi album kandi hariho indirimbo 'Amina' Alpha yakoranye n'umuhanzikazi Keilia. Uyu mukobwa yatangiye kwigaragaza kuva mu myaka ishize. Afite indirimbo 'Ntiwandeka' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Inzira zawe' ndetse na 'Amen'.

Iyi album ye yakozwe na ba Producer barimo na Chrisy Neat wo mu Bisumizi, wakoze indirimbo ya gatanu yitwa 'Victorious' yakoranye n'umukobwa we Irebe Princess, iya gatandatu yitwa Iradukunda, iya karindwi yitwa 'Amina' ft Keilia, iya cumi yitwa 'Ndaje' ndetse n'iya 11 yitwa 'Ni wewe'.

Yakozweho kandi na Producer Santana wo muri Hi5 wakoze indirimbo ya gatatu kuri album yitwa 'Hashindwi', iya munani yitwa 'Zura' ndetse n'iya cyenda yitwa 'Ishimwe'. 

Alpha Rwirangira yasohoye amashusho y'indirimbo 'Victorious' yabaye iya Gatanu kuri album ye nshya yise 'Wow' 

Rwirangira avuga ko yakoranye indirimbo n'umukobwa we mu rwego rwo kumubikira urwibutso rw'igihe kirekire 

Rwirangira yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu njyana ya Reggae mu rwego rwo gukumbuza abantu Lucky Dube

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'VICTORIOUS' YA ALPHA RWIRANGIRA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127077/yamugaragaje-mu-mashusho-umunsi-alpha-rwirangira-akorana-indirimbo-nimfura-ye-video-127077.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)