Twaganiriye! Bijoux yasobanuye icyo yapfuye n... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byinshi mu byo ukora no mu byo ukorera abantu, ushobora kugira ngo nta ngaruka bikugiraho cyangwa hakaba hari igihe washyirwa mu rundi rwego n'abashaka kugutaramiraho. 

Ibi ni byo Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux amaze umwaka urenga acamo atari uko atababara ahubwo ari uko ntacyo afite cyo kubivugaho.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na inyaRwanda.com, Munezero Aline yahishuye ko yafashe umwanya wo kubitekerezaho no kwicecekera cyane ko ibyo n'ubundi bitamubuzaga gukora.

Yaduhaye iki kiganiro mu gutanga inama no kuvuga ku byamuzweho kugira ngo n'abari babyihishe inyuma bigaye.

Bijoux yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitadukanye azira kuba yaratandukanye na Lionel bari baherutse gukora ubukwe.

N'ubwo yagarukagwaho, uyu mugore nta hantu na hamwe yigeze avuga cyangwa ngo akomoze ku byamuvuzweho, ndetse mu bisobanuro bye avuga ko yabireberaga kure.

Nk'uko abyivugira, yiswe indaya, atukwa ibitutsi byinshi bibaho, ariko ibyo byose ngo byamuhaga gukomera no gukomeza gukura n'ubwo n'ubu ibikimuvugwaho bikiri byinshi.

Bijoux yabwiye inyaRwanda ko ibyavuzwe byose ari ibinyoma, ibyo Lionel yavuze nabyo bikaba ari ibinyoma ndetse ananyomoza ibyagiye bisakaza ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko adafite umwanya wo kuza gusubizanya n'abantu bose ndetse ko umwanzuro yafashe ari ukubihorera bakavuga.

Yatanze urugero abaza abantu niba hari umuntu wifuza gusenya, ati: ''Ushobora kuvuga ngo Aline yarasenye, umuntu utarashaka akaza akavuga, ahubwo numva ko buri umwe yajya abifata ukwe, Hari umuntu wifuza gusenya? Â 

Hari uwambajije ngo nonese buriya bukwe bwose mwakoze byari amabeshyo (Prank), nabuze icyo musubiza. Undi ati 'Lionel yanze kugutwara kuko ngo yabonaga ushaka Visa yo kujya hanze'. Ibyo byose ndabireba, nkavuga nti 'ese ubundi uyu muntu bwo aranzi-BIJOUX'".

InyaRwanda: Lionel ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko atari wowe aje kureba ndetse ko atunguwe no kuba warabyaye? 

Bijoux yasetse cyane avuga ko ibyo Lionel yavuze atari ukuri, yanga kubikomozaho no kubivugaho kuko ibyavuzwe byose bitari ukuri. Yibajije uburyo Lionel yaje akavuga ko ataje kumureba, n'ukuntu nta kintu yavuze mu byabaye byose.

Yavuze ko niba Lionel yararyumyeho, atari we ukwiye kujya kubivuga cyangwa kubibyutsa kuko uwagatanze ukuri nawe ubwe yabeshye akavuga ko atazi ko yabyaye. Yahise avuga ati: "Nanjye ni ukuzaza nkababwira nti 'ntabwo mbizi ko nabyaye'?".

Aline ufite izina rikomeye muri sinema nyarwanda, yabajijwe niba Lionel yaraje mu Rwanda akahava atamurebye, maze mu gutebya cyane ati: ''Kandi yarabibabwiye ngo ntabwo ari njye aje kureba, nawe ukuri wakubona ushijoje. Ari njye ufite ikibazo baba baraje kubihamya".

Bijoux avuga ku byamuvuzweho mu mwaka wose n'uburyo yabyakiriye yagize ati: ''Reka nkubwire ikintu kijya kimfasha mu buzima, kuri iyi isi hariho abantu bafite ibibazo byinshi, hariho abantu bafite ibibazo by'uko umugore we yamuciye igisebe afite inkovu ku maso.

Yakwireba mu ndorerwamo akavuga ngo iyi nkovu ni umugabo wayinkoze cyangwa ni umugore wayinkoze. Icyo gikomere akakigendana. Hari n'abarurimo bakubiswe ariko bari gutinya gusenya kubera ibi n'ibi n'ibi.

Rero njyewe nshima Imana ko ibyo bitambayeho, wenda ikibazo nagize ni icy'itangazamakuru ariko ku ruhande rwanjye nta kibazo. Buriya mu buzima aho kugira ngo ubabare ubuzima bwose, njya mbwira abantu ngo burya umuntu utagira inama mugenzi we aba ari umugome. 

Hari igihe wanga kugira umuntu inama uvuga ngo nshobora kubikubwira akababara, ariko aho kugira ngo umuntu ababare ubuzima bwose, wamubabaza rimwe cyangwa icyumweru kimwe, bikarangira ariko atari ibintu by'ubuzima bwose.

Rero njye mu buzima sijya nkunda ikintu cyambabaza ubuzima bwose, nababara rimwe kuko mu buzima n'ubundi simbereyeho abantu, ntabwo nagushimisha wowe ariko njyewe ubwanjye ntishimye ntabwo bishoboka.

Nabeshya wowe, nabeshya undi, ariko njyewe ntabwo nakwibeshya, ntabwo nshobora kubana n'icyo kintu cyo kuza nkakwereka ko nishimye meze neza nseka ariko nanone njyewe ubwange ntishimye ntabwo bishobotse.''


Lionel na Bijoux ku munsi wabo byari ibyishimo binagaragara no ku maso

Aline abajijwe ikintu cyatumye urugo rwe na Lionel ruhita rurangira, yavuze ko yanze kwibeshya kandi we kwibeshya bitabaho. Yasobanuye ko ikintu cyatumye batandukana n'ubwo atakivuze, ariko yavuze ko yari yagerageje.

InyaRwanda: Wemera ko hari icyaha kitajya kibabarirwa? 

Aline yavuze ko adashobora na gato kubabarira Lionel ku mpamvu y'uko icyaha yamukoreye atashatse guhita atangaza. Yagize ati: ''Bajya bavuga ngo njye sinjya ngira inzika, uzi impamvu umuntu umubabarira hashira imyaka ukamwibutsa. 

Rero impamvu nshobora gufata umwanzuro wo kubana nawe ni iyihe? Ni ukuvuga ngo ingeso mbi zawe ndazihanganira, n'ingeso mbi zawe ndazemeye. Impamvu mvuga ngo njye sindi bubane nawe ni uko hari ingeso mba nakubonyeho ntashobora kwihanganira. Rero hari ikinyoma umuntu abeshya kikaba icy'ubuzima bwose. 

Aline asobanura icyo kibazo, yagihuje n'urugero rw'uko utaza ngo uhohotere umwana we umukuremo ijisho ngo umubwire ngo mbabarira. Yasobanuye ko adashobora kukubabarira ndetse n'ubwo yakubabarira ariko byaba ari ukukwikiza.


Urukundo imbere y'imbaga y'abantu baranarukinaga bikanabakundira

Aline akomoza ku cyo yapfuye na Lionel n'ubwo ateruye neza, yavuze ko ikintu kibi mu buzima ari ugukina n'amarangamutima y'abantu noneho ugasanga agiyemo abantu benshi. Ati "Rero ni ibintu byajemo imiryango n'abantu bakuru, icyo ni ikintu kitababarirwa mu buzima cyane iyo ugikorewe n'umuntu ukunda.''

InyaRwanda: Ni umwanzuro ugoye, nk'umuntu ukurikirwa n'abantu benshi ntabwo bari gutekereza ko udashobotse?

Bijoux ati "Ni byo nkubwira nyine njyewe umwanzuro nafashe nari nzi ko ibyo bintu bizavugwa nkicara nkareba amagambo azavugwa nkumva ni ibintu bizaba birenze ubwenge bwa bamwe na bamwe ndetse nanjye ubwange. Ariko nanone aho kugira ngo umuntu abeho yibeshya ntabwo ari byo ngo mbwize abandi ukuri kandi njye ndikwibeshya.''

InyaRwanda: Muri iyi minsi ubayeho gute ntabwo ibyo bakuvugaho byakugizeho ingaruka?

Bijoux yagubije agira ati "Rero iyo ndebye umuntu wicara akavuga atazi ukuri, hari ubundi buryo mufatamo. Hariho nk'abantu tujya duhura bagatekereza ko nshobora kuba mfite nk'ibiro 20, ibyo byose ndabireba nkicecekera nkarya nkaryama ngakora siporo. Noneho naranabyibushye rwose meze neza.''


Bijoux yavuze ko hari icyaha kidashobora kubabarirwa! Aha yari abajijwe niba yasubirana na Lionel

Ku bijyanye n'ibyavuzwe ko yabyaranye n'umunya-Nigeria, Bijoux yavuze ko atari ukuri, anakomoza ku bavuze ko yabyaranye na Musaza we. 

Asubiza ku bavuze ko yabyaranye na musaza we, yagize ati: ''Yego narabibonye ariko se nk'ababivuze koko, ibyo wavuze ushobora kubivuga ukabihamya ko koko nabyaranye na musaza wanjye, ese tugiye mu Rukiko ibyo wabyemeza?.''

Ku bijyanye no gukora ubundi bukwe, yabihakanye avuga ko ibyo ari byo bya bindi yagiye avuga ko atari ukuri namba ndetse ko yibutsa ko abantu badakwiriye na gato kuvuga ibintu badafitiye gihamya.

InyaRwanda: Nyuma y'ibyo byose ntabwo watekerezaga ko inshuti zagushizeho hari nk'abantu wasigaranye?

Bijoux yasubije iki kibazo agira ati "Rero mu buzima bwose tugira abantu twese duha agaciro, ku buryo mvuga ngo uyu muntu mubuze nagwa, ndamutse mubuze nasara. Abo bantu rero iyo wabonye mu buzima muri ibyo byose bakwitayeho warira bakaguhoza abo bantu ni bo nkwiye guha agaciro".

Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe ku wa 8 Mutarama 2022. Basezeraniye kwa Pastor Antoine Rutayisire mri EAR Remera. Nyuma y'igihe gito, hahita hakwirakwira amakuru y'uko batandukanye, ariko bose mu biganiro baduhaye muri ibyo bihe bakwepaga aya makuru.

Mu 2020 Bijoux ni bwo yambitswe impeta n'umusore witwa Abijuru Benjamin, icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana. Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n'inkuru z'uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe, gusa nyuma y'igihe gito haduka andi makuru y'uko batandukanye.


Mu rusengero n'inshuti zabo zari zibagaragiye zarabihamyaga zinabiha umugisha



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127083/twaganiriye-bijoux-yasobanuye-icyo-yapfuye-na-lionel-ibyo-gushaka-visa-no-kubyarana-na-mus-127083.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)