Will Smith yahishuye ko Chris Rock yamwimye i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umwaka umukinnyi wa filime w'icyamamare Will Smith akubitiye urushyi Chris Rock imbere y'imbaga mu birori bya Oscars Awards 2022 amuziza gutera urwenya ku burwayi bw'umugore we Jada Pinkett Smith butuma atamera umusatsi, kuri ubu biracyamukurikirana ndetse yatangaje ko yicuza ibyo yakoze kandi ko ababajwe n'uko Chris Rock yanze kumubabarira.

Mu minsi ishije Chris Rock yasohoye urwenya yise 'Selective Outrage' rwanyuze kuri Netflix, aho yibasiye bikomeye Will Smith akamuvugaho amagambo mabi yatumye benshi bamugaya ndetse banabiteraho urwenya ku mbuga nkoranyambaga ko ubwo Will Smith yamukubitaga atanyuzwe, none akaba yongeye kumushotora byamuviramo ko yakongera kumukubita.

Ku ruhande rwa Will Smith utishimiye ibyo Chris Rock yamuvuzeho, yahishuye ko amaze igihe kinini amusaba imbabazi gusa akaba yarazimwimye ndetse ko yananze ikintu cyose cyatuma bahura ngo bakemure ibibazo bafitanye. Will Smith yagize ati: ''Nagerageje uburyo bushoboka bwose musaba imbabazi, ariko yanze kuzimpa. Sinzi niba aziko nzimusaba bitamvuye ku mutima, gusa nanjye ndicuza ibyo nakoze''.

People Magazine yatangaje ko Will Smith w'imyaka 54 yakomeje agira ati: ''Ibishoboka narabikoze ariko ntacyo byatanze, guhura nawe yarabyanze, ikintu cyose cyari gukorwa ku mpande zombi ngo twiyunge ntabwo yigeze abyemera. Kuba yavuze ibintu nka biriya, binyereka ko atanifuza ko ibyabaye birangira ahubwo aracyabikomeje''.

Ibi Will Smith yabitangaje nyuma y'aho Chris Rock w'imyaka 58 yamwibasiye mu rwenya rushya yashyize hanze, ndetse akanamwita izina ry'igitutsi ryatumye benshi bavuga ko uyu munyarwenya yarengereye. Will Smith na Chris Rock bakomeje kugarukwaho cyane, mu gihe hategerejwe kureba koko niba aba bombi bazabasha kwiyunga.

Will Smith yatangaje ko yakoze ibishoboka asaba imbabazi, Chris Rock akazimwima

Will Smith yavuze ko yicuza kuba yarakubise urushyi Chri Rock imbere y'imbaga

Chris Rock aherutse gusohora urwenya yise 'Selective Outrage' yibasiyemo bikomeye Will Smith

Haribazwa niba aba bombi bazongera kuba inshuti



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126784/will-smith-yahishuye-ko-chris-rock-yamwimye-imbabazi-126784.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)