Urukundo rugeze aharyoshye hagati y'umuraperi Tyga n'umuhanzikazi Avril(Amafoto) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Micheal Ray Stevenson wamamamye ku izina rya Tyga akoresha mu muziki, ni umwe mu baraperi bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kumenyekana mu 2008 ubwo yinjizwaga mu nzu ifasha abahanzi ya Young Money.

Tyga yari amaze iminsi avugwaho kuba ari mu rukundo n'umuhanzikazi Avril Lavigne nyuma y'aho bagaragaye basohokanye bikavugwa ko bari mu rukundo rw'ibanga. Ibi ariko ntibikiri ibanga kuko aba bombi bahamije urwo bakundana ubwo bitabiraga ibirori bya Paris Fashion Week byabereye mu Bufaransa.

Umuraperi Tyga w'imyaka 33 hamwe n'umuhanzikazi Avril Lavigne w'imyaka 38 bagiriye ibihe byiza mu birori by'imideli bya Paris Fashion Week bitabiriye barikumwe ndetse banafotowe basomanira mu ruhame bemeza ko bakundana bitakiri amagambo.

PageSix yatangaje ko ibi byahise bikuraho impaka zari ku mubano w'aba bombi nyuma yaho benshi bavugaga ko Tyga na Avril Lavigne baba ari inshuti zisanzwe gusa bemeje kumugaragaro ko bakundana.

Avril Lavigne wamenyekanye mu ndririmbi nka 'Girlfriend', 'Complicated', 'I'm With You' akundanye n'umuraperi Tyga nyuma y'aho atandukaniye n'umuhanzi Mud Sun bendaga kurushinga dore ko batandukanye amaze umwaka amwambitse impeta y'urukundo. Tyga azwiho kuba yarakundanye n'ibyamamarekazi birimo Kylie Jenner na Blac Chyna.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rugeze-aharyoshye-hagati-y-umuraperi-tyga-n-umuhanzikazi-avril-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)