Umugore n'umugabo bahishuye uko baraye hagati y'intare ntizibarye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo n'umugore bahuye n'uruva gusenya ubwo imodoka yabo yakoraga impanuka bari mu nzira yerekeza ku bitaro maze barara muri iyo modoka yari yangiritse cyane mu gace kari kuzuyemo intare.

Mario Titus w'imyaka 46, n'umugore we Grace w'imyaka 34, barokotse mu buryo bw'igitangaza kugira ngo bavuze inkuru idasanzwe y'ubuzima bwabo nyuma yo gukora impanuka bagiye kwa muganga.

Uyu mugore yari afite ikibazo cyo guhumeka nabi n'umuvuduko ukabije w'amaraso ahitamo kujya kwisuzumisha muri Nzeri 2022.

We n'umugabo we bari hafi kurangiza urugendo rwabo rw'ibirometero 124 bava mu rugo rwabo i Mata Mata, muri Afurika y'Epf, bagonze icyapa.

Imodoka yabo yaragonze ihita yangirika bikabije ntiyabasha kongera kugenda.

Akaga gakomeye bahuye nako uwo mwanya nuko Grace yavunitse amagufa atandatu ku kuguru ndetse agira ibikomere bikomeye cyane, ku buryo yasaga nkaho "yarumwe na shark".

Ariko inzozi zabo mbi zari zitangiye - kuko aba babyeyi baheze mu bice by'iyi modoka mu gihe kingana n'amasaha 12.

Uyu mubyeyi w'abana batatu yahise atangira gutakaza amaraso anata ubwenge.

Aba bombi, nta n'umwe muri bo wari ufite network kuri telefone kugira ngo basabe ubutabazi - kandi bari ku bilometero birenga 12 uvuye ku bitaro bya Upington.

Grace yahise yibuka ko batambutse ku ntare nyinshi mu muhanda mbere gato y'impanuka,agira ubwoba ko "zirabarya ari bazima."

Yatinyaga ko inyamaswa zirakururwa n'impumuro y'amaraso ye mu gihe umugabo we usanzwe ashinzwe kurinda parike yari afite impungenge ko atarashobora "kumurinda."

Grace yagize ati: "Ntabwo twigeze tubwira umuntu n'umwe ko tujya mu bitaro kuko byari byihutirwa ku buryo nta muntu n'umwe wari uzi aho turi. Nagerageje gutabaza ariko nta muntu wabonye ubutumwa bwanjye.

"Umugabo wanjye yagerageje kumfasha gusohoka ariko ntiyabishobora kandi yashakaga kujya gushaka ubufasha ariko nari nabonye intare eshatu mu muhanda mbere yuko dukora impanuka ku buryo twavuze ko niba tugomba gupfa, turapfira hamwe.

"Byari biteye ubwoba. Hari urusaku, intare zitontoma kandi ndembye. Nari mfite uburibwe bwinshi kandi mfite intege nke kubera gutakaza amaraso.

"Ubwo numvaga intare zifite urusaku rwinshi nabwiye Mario nti:" oya oya, tugiye gupfa ubu ". Natekereje ko intare zigiye kuza, zikankurura mu modoka zikandya ndi muzima.

"Natekerezaga ko zihumurirwa n'amaraso yanjye kuko nari natakaje menshi. Twarebaga buri saha tugenda tuvuga tuti 'ni saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, ni saa moya z'umugoroba, ba mukerarugendo baraza'. Ntabwo byari byiza. Ndi umuntu ugira ubwoba bwinshi ariko nari nkomeye cyane.

"Ikintu natekerezaga ni abana banjye. Natekerezaga nti" sinshobora gupfa ubu ". Ngomba kubaho, mfite abana.

"Twatangiye gusenga dusaba ko turokoka. Hari umwijima n'ubukonje bwinshi, nasenze Imana gushyushya umubiri wanjye w'imbere."

Mario yavuze ko ashimira byimazeyo ko impyisi zitari hafi aho kuko umugore we yagumye mu modoka yangiritse.

Yongeyeho ati: "Uruhande rw'imodoka Grace yari yicayemo rwari rufunguye.

"Nzi ko muri ako gace haba inyamaswa nyinshi. Ku bw'amahirwe, nta mpyisi zari zihari kuko zimaramaza cyane.

"Twagize amahirwe ko nta nyamaswa zaduteye kuko nari mpangayikishijwe n'ukuntu ndabasha guhangana n'impyisi cyangwa intare.

"Twashoboraga kumva zivuza induru kandi ziri hafi. Grace yari yazibonye mbere y'impanuka."

Uyu mugabo n'umugore bahuye n'akaga, amaherezo babonye undi mushoferi saa mbiri za mu gitondo bukeye,abasabira ubufasha.

Inzego zubutabazi zatemye imodoka kugira ngo zitabare Grace wari wafashwe mbere yuko bombi bajyanwa mu bitaro.

Yatewe amaraso kandi amara n'amezi atanu avurwa kugira ngo abashe gukira ibikomere.

Abaganga bamubwiye ko ari igitangaza kuba yararokotse nyuma yo kumara amasaha 12 mu bukonje yakomeretse bikomeye.

Mario yagize ati: "Byaranshimishije ubwo amaherezo ubufasha bwazaga ariko nyuma twabonye ko ibikomere Grace yagize byari biteye impungenge."

Grace yongeyeho ati: "Twishimiye cyane kubona abantu. Sinashoboraga kuvamo ku buryo bagombye guca urugi.

"Muri uwo mujyi hari abaganga bane, nagize amahirwe. Iyo bataba bo ntabwo nari gukira. Nabuze amaraso menshi.

"N'igitangaza kuba nararokotse. Muganga yavuze ko batatekerezaga ko nzakira kandi kuri bo byari igitangaza.

"Ntekereza ko Imana ifite umugambi kuri njye kandi ntabwo cyari igihe cyanjye cyo kugenda. Igihe cyose nagiraga ikibazo nasengaga Imana kugira ngo ikomeze kumbeshaho kubera abana banjye. Sinshobora kwizera ukuntu nkomeye."



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umugore-n-umugabo-bahishuye-uko-baraye-hagati-y-intare-ntizibarye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)