Umubiri wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wagejejwe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, abasirikare bakuru muri RDF n'umuryango wa nyakwigendera nibo bakiriye umubiri we ku Kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali.

Igisirikare cy'u Rwanda (RDF) kibinyujije kuri Twitter, cyatangaje ko ibijyanye no gusezera kuri Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi ndetse no kumushyingura bizatangazwa nyuma.

Tariki 6 Werurwe 2023 nibwo inkuru y'urupfu rwa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi rwamenyekanye, akaba yari amaze iminsi arwariye mu Bubiligi.

Today, the body of Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi arrived in Rwanda from Belgium. Hon Minister of Defence, Maj Gen A Murasira, RDF General and senior officers, family members received the body at Kigali International Airport. Burial arrangements will be communicated later. pic.twitter.com/EdLKOQ60lu

â€" Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) March 12, 2023

Gen Marcel Gatsinzi yaboneye izuba ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu 1948. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza rya Saint Famille, akomereza ayisumbuye muri Saint André aho yize Ikilatini na Siyansi. Aha hari mbere yo kwinjira mu gisirikare afite imyaka 20.

Gatsinzi yamaze imyaka ibiri ahugurwa mu Ishuri rikuru rya Gisirikare 'Ecole Supérieure d'Officiers Militaires (ESM)', ahavana ipeti rya Lieutenant mu 1970.

Kubera ubuhanga bwe, yahawe akazi akajya ahugura abandi basirikare ndetse bituma nawe abona amahugurwa menshi yaherewe mu Bubiligi hagati ya 1971-1976 mu Ishuri ryigisha iby'Intambara 'Institut Royale Supérieure de Défense' aho yavanye ubumenyi bwo kuyobora ingabo.

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gatsinzi yari afite ipeti rya Colonel ndetse yari Umuyobozi w'Aba-Ofisiye bato mu Ishuri rya Gisirikare 'ESO' (Ecole des Sous-Officiers) ryari muri Komini ya Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

Nyuma y'iraswa ry'indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, General Marcel Gatsinzi yahise agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu kuko Gen Maj Augustin Nsabimana wari uwuriho yari yapfanye na Habyarimana.

Uyu mwanya yawumazeho iminsi 10 mbere yo kwirukanwa n'ubutegetsi bw'inzibacyuho bwariho, asimburwa na Col Augustin Bizimungu.

Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe Kigali, Gatsinzi wari ufite ipeti rya Brigadier General ari mu Nkambi ya Kigeme, hamwe n'abandi basirikare. Aha yahavuye agana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Rusizi.

Gatsinzi yabaye muri RDC mu gihe cy'ukwezi mbere yo gutaha, akinjira mu Ngabo za RPF. Akigeramo yahawe ipeti rya Colonel.

Inshingano za mbere yahawe muri RDF [ingabo za RPF zimaze guhuzwa n'izahoze muri FAR] zari izo kuba Umugaba wungirije w'Ingabo zirwanira ku Butaka, ndetse yayoboye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Umutekano n'Iperereza, NISS. Iki gihe yari afite ipeti rya General Major.

Mu 2004 ni bwo Gatsinzi yagizwe General, aba umusirikare wa mbere wabonye iri peti.

Yabaye Minisitiri w'Ingabo guhera 2002 kugeza 2010. Nyuma y'imyaka irindwi n'amezi atandatu muri iyi minisiteri, yagizwe Minisitiri w'Impunzi n'Ibiza hagati ya 2010 na 2013.

Mu Ukwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Icyo gihe yari kumwe n'abajenerali batanu.

Gen Gatsinzi Marcel wari uhagarariye abagiye mu zabukuru, yavuze ko nubwo basezerewe mu gisirikare bazakomeza gutanga imbaraga zabo mu kubaka umuryango Nyarwanda.

Umubiri wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wagejejwe i Kigali kuri iki Cyumweru
Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Albert Murasira, abasirikare bakuru ba RDF n'umuryango wa nyakwigendera bagiye kwakira umubiri we ku kibuga cy'indege



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubiri-wa-gen-rtd-marcel-gatsinzi-wagejejwe-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)