Ufite ubumuga arashinjwa kujomba imbago mu myanya y'ibanga y'umugore we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore wo mu gace kitwa Chibolya mu mujyi wa Lusaka muri Zambiaari kwivuza ibikomere bikomeye mu bitaro byitwa University Teaching Hospitals (UTH) nyuma y'aho umugabo we ubana n'ubumuga amutoteje akagera ubwo amushinga imbago mu myanya ye y'ibanga.

Uyu mugore ngo yarangiritse bikomeye mu myanya y'ibanga ku buryo atakibasha kugenzura ibyo kwihagarika kubera ubugome bukabije yakorewe.

Uyu kandi si imyanya y'ibanga gusa ngo yangijwe kuko uyu mugabo we yamukubise cyane ahandi ku mubiri kugeza ubwo ahindana mu isura.

Umugabo wahohoteye uyu mugore ngo yitwa Warren Mizinga yabanje kumubita izi mbago ze kugeza anazimushinze mu myanya y'ibanga.

Ibi ngo byabaye kuwa 24 Gashyantare 2023 kandi ngo n'inshuro ya kabiri uyu mugabo ahohoteye umugore we akamukomeretsa cyane.

Ushinzwe kumenyekanisha amakuru muri Polisi ya Zambia,Danny Mwale yavuze ko ibi byabayeho koko ndetse uyu Mizinga yafunzwe azira gukubita no kwangiza umubiri w'umuntu.

Mwale yavuze ko Mizinga w'imyaka 35 afunzwe ku nshuro ya kabiri azira ibyaha nk'ibi byo guhohotera uwo bashakanye kuko ngo n'umwaka ushize ariko byagenze afungwa amezi atandatu.

Yavuze ko Madamu yaherekejwe kuri polisi kugira ngo atange ikirego ko yahohotewe.

Uyu mugore ngo ntashobora kuvuga kubera akaga yahuye nako ubu ari gufashwa na murumuna we.

Uyu mugore ngo afitanye abana batatu n'uyu mugabo ndetse ngo yamukubise avuye ku isoko aho yamushinje ko avuye gusambana n'abandi bagabo.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ufite-ubumuga-arashinjwa-kujomba-imbago-mu-myanya-y-ibanga-y-umugore-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)