Rutahizamu Issa Bigirimana mu munyenga w'urukundo n'umurundikazi yasimbuje Carine (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu Issa Bigirimana wamamaye muri APR FC, ubu aryohewe n'urukundo rushya n'inkumi y'i Burundi, Scheilla.

Ni nyuma y'uko urukundo rwe na Uwase Carine yari yarambitse impeta ya fiançailles muri 2019 bagategura gukora ubukwe mu mpera 2021 rwajemo agatotsi bagahitamo gutandukana.

Buri umwe yahisemo kunyura inzira ye aho Uwase Carine ari mu rukundo na The Major wo muri Symphony Band.

Issa Bigirimana na we akaba ari mu rukundo rushya n'uyu mukobwa w'Umurundikazi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bamaze amezi 7 bari mu rukundo ndetse mu minsi yashize Scheilla yari i Kigali yaje gusura umukunzi we Issa Bigirimana.

Amakuru kandi ahamya ko ubu Issa Bigirimana udafite ikipe muri iyi minsi ari i Bujumbura ariho arimo kuryohereza n'umukunzi we Scheilla.

Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019, yahise yerekeza muri Tanzania atatinze aho yagarutse mu Rwanda asinyira amezi 6 Police FC, Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira kuko mu Kwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia baje gutandukana agaruka mu Rwanda muri Espoir FC baheruka gutandukana.

Issa na Scheilla yasimbuje Carine
Bamaze amezi 7 bakundana
Scheilla yaje no mu Rwanda gusura Issa Bigirimana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-issa-bigirimana-mu-munyenga-w-urukundo-n-umurundikazi-yasimbuje-carine-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)