Amavubi yatsindiwe mu nzira yerekeza muri Ben... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru nibwo u Rwanda rwakinnye umukino wa gicuti, wateguwe mu buryo bwo gufasha imyitozo ikipe ya Carlos Alos Ferrer. Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Adama Science and Technology iri muri Ethiopia, aho watangiye ku isaha ya saa 15:00 za Kigali.

Amavubi yavuye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, aho bageze muri Ethiopia bahakorera imyitozo kuri uyu wa Gatandatu bitegura uy mukino wa gicuti. Ni umukino wabaye mu buryo bwo gusuzuma abasore Carlos Alos Ferrer afite, nyuma y'abandi bari kugenda biyongera mu ikipe buhoro buhoro.

Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga

Ntwari Fiacre
Omborenga Fitina
Manzi Thierry 

Nsabimana Aimable
Ishimwe Christian
Sahabo Hakim
Bizimana Djihad
Mugisha Gilbert

Muhozi Fred
Mugenzi Bienvenue
Muhire Kevin

Ku munota wa 85 Kenean Markneh yatsindiye igitego ikipe y'igihugu ya  Ethiopia, ndetse umukino urangira Ethiopia ibitse amanota 3 mu mufuka.

Kuri uyu wa Mbere Amavubi arakomeza urugendo yerekeza muri Benin aho afite umukino w'umunsi wa 4, mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire mu mwaka utaha, aho bazakina n'ikipe y'igihugu ya Benin. 

Amavubi ntabwo yitwaye neza imbere ya Ethiopia iheruka no kubatsinda muri CHAN 

Mugisha Gilbert yari yongeye kugirirwa icyizere mu ikipe y'igihugu 

Abakinnyi 11 Ethiopia yabanje mu kibuga 

Mugenzi Bienvenue arimo agenzura umupira mu kibuga hagati 

Ishimwe Christian ari mu bakinnyi bagomba guhatanira umwanya na Imanishimwe Emmanuel 

Muhire Kevin yongeye gutanga imbaraga ze mu ikipe y'igihugu Amavubi 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127224/amavubi-yatsindiwe-mu-nzira-yerekeza-muri-benin-127224.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)