REG yatangiye neza BAL #rwanda #RwOT

webrwanda
0

REG BBC yatangiye neza amajonjora ya Basketball Africa League "BAL" itsinda Kwara Falcons amanota 68-48.

Ni itsinda rya "Sahara Conference" aho ririmo gukinira muri Senegal.

Ni umukino wabaye ejo hashize ku Cyumweru aho REG yatsinze agace ka mbere ku munota 16-9.

Kwara Falcons yaje mu gace ka kabiri yariye karungu aho yaje kukegukana itsinze 20 kuri 15 ya REG. Bagiye kuruhuka ari 31 ya REG kuri 29 ya Kwara Falcons.

Abasore ba REG bagarukanye imbaraga mu mukino aho agace ka 3 bagatsinze ku manota 24-8, gusa baje gutsindwa aka nyuma ku manota 11-9. Umukino warangiye ari 68-48.

Delwan Graham wa REG BBC ni we watowe nk'umukinnyi w'umukino akaba ari na we wayitsindiye amanota menshi aho yatsinze 16.

REG BBC yatangiye neza BAL



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-yatangiye-neza-bal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)