Haringingo wa Rayon Sports amahirwe ayateze kuri AS Kigali yamutesheje amanota #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko kuba yatakaje amanota kuri AS Kigali ari ikipe ikomeye ku buryo yizeye ko izanayatesha Kiyovu Sports na APR FC zimuri imbere akaba we yakwisubiza ayo yatakaje.

Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2022-23 aho ejo AS Kigali yanganyije na Rayon Sports 1-1.

Nyuma y'uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis Mbaya Christian yavuze ko kunganya na AS Kigali iri mu rugamba rw'igikombe atari bibi kuko n'amakipe amuri imbere ayifite bityo yizeye ko izabatesha amanota.

Ati "Nibaza ko AS Kigali na yo ari ikipe iri mu rugamba rw'igikombe kandi ari Kiyovu ari APR FC zose zirayifite, ni ukuvuga ngo uno munsi uko dutakaje amanota na bo bashobora kuyatakaza twe tukayasubizaho."

Ku giti cye abona nta kintu na kimwe bahombye, ngo urugamba rw'igikombe ruracyakomeje.

Ati "Nibaza ko urugamba rugikomeje, tugiye gukora cyane, tugiye kuganiriza abakinnyi. Nta kintu na kimwe kiratakara, imikino ni myinshi."

Kugeza ubu APR FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 49, Kiyovu Sports ifite 47, Rayon Sports 46 mu gihe AS Kigali ya 4 ifite 39.

Haringingo Francis amakiriro ayateze kuri AS KigaliSource : http://isimbi.rw/siporo/article/haringingo-wa-rayon-sports-amahirwe-ayateze-kuri-as-kigali-yamutesheje-amanota

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)