REG BBC yikuye habi yihesha ikuzoMu mukino... #rwanda #RwOT

webrwanda
0

REG BBC yikuye habi yihesha ikuzo

Mu mukino utari woroshye benshi batekerezaga ko ishobora no gutakaza, REG BBC yavuye inyuma itsinda Abidjan BBC yo muri Côte d'Ivoire amanota 80-73.

Wari umukino wa kabiri wo mu itsinda rya Sahara Conference ririmo gukinira muri Senegal bashaka itike y'imikino ya nyuma ya shampiyona Nyafurika (Basketball Africa League) izabera mu Rwanda.

Nyuma yo gutsinda Kwara Falcons yo muri Nigeria mu mukino wa mbere, mu ijoro ryakeye REG BBC muri Dakar Arena yakinaga na Abidjan BBC.

Ni umukino utoroheye REG BBC na gato kuko yatsinzwe agace ka mbere ku manota 20-17 ndetse n'aka kabiri ku manota 24-20.

Nyuma y'uko amakipe agiye kuruhuka ari 44 kuri 37, benshi bumvaga REG BBC byayirangiriyeho n'umukino iri buwutakaze.

Abasore b'ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, bagarutse mu gice cya kabiri bariye karungu maze amanota 7 barushwaga bahita bayakuramo kuko bagatsinze amanota 26 kuri 18.

Agace ka nyuma na ko bagatsinze 17 kuri 11 maze umukino wose urangira ari 80-73. Uyu munsi REG BBC iragaruka mu kibuga ikina na AS Douanes yo muri Senegal.

Muri uyu mukino Adonis Files wa REG BBC ni we watsinzemo amanota menshi aho yatsinze amanota 25.

Wari umukino utoroshye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yikuye-habi-yihesha-ikuzomu-mukino

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)