Rayon Sports mu gihirahiro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports ntiramenya aho umukino wa yo wo kwishyura wa 1/8 mu gikombe cy'Amahoro uzabera nyuma y'uko ejo Stade ya Muhanga itaboneka.

Kuri gahunda byari biteganyijwe ko Rayon Sports izakira Intare FC ejo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 umukino ukazabera kuri Stade ya Muhanga.

Byaje guhurirana n'uko ejo muri iyo Stade hazaba harimo ibikorwa by'Akarere ka Muhanga aho izifashishwa mu kwizihiza umunsi w'abagore. Ni umunsi ngaruka mwaka uba buri tariki ya 8 Werurwe.

Rayon Sports ikaba yamenyeshejwe ko ejo Stade itazaboneka bakwiwe gushaka ahandi uyu mukino uzabera.

Rayon ikaba irimo gushaka aho uyu mukino uzabera byakwanga ukaba wakwimurirwa igihe.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye ISIMBI ko batarafata umwanzuro w'aho uzabera.

Ati "Ntabwo turafata umwanzuro w'aho uzabera. I Muhanga byo ntibishoboka. "

Umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yatsinze Intare FC 2-1.

Amakuru avuga ko iyi kipe ishobora kuzakirira iyi Intare kuri Stade ya Bugesera FC saa 12h30'.

Gahunda y'imikino yo kwishyura ya 1/8 mu gikombe cy'Amahoro

Ku wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023

Rwamagana City vs Esperance
Kiyovu Sports vs La Jeunesse
Mukura VS vs Rutsiro FC
Police FC vs Sunrise FC

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023

Rayon Sports vs Intare FC
APR FC vs Ivoire Olympique
Musanze FC vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Marines FC

Rayon Sports ntirafata umwanzuro w'aho izakinira umukino w'igikombe cy'Amahoro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-gihirahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)