Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hakinwaga umunsi wa 23 wa Shampiona y'u Rwanda mu kiciro cya mbere, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na As Kigali 1-1, bityo itakaza umwanya wa Kabiri wahise ufatwa na Kiyovu SC yo yatsinze Etincelles FC 2-1.

Mu mukino wabereye mu karere ka Bugesera, ikipe ya As Kigali niyo yari yakiriye uyu mukino w'umunsi wa 23 wa Primus National League, warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego kimwe kuri kimwe.

Rayon Sports izwi nka Gikundiro niyo yafunguye amazamu ubwo hari ku munota wa  22 w'umukino, ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo ukomoka mu gihugu cga Uganda, Joackiam Ojera.

As Kigali yari yakiriye uyu mukino yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe n'umunya Kenya Laurence Djuma ubwo hari ku munota wa 68, bityo umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Kunganya kw'aya makipe yombi byatumye ikipe ya Rayon Sports itakaza umwanya wa Kabiri wahise ufatwa na Kiyovu SC yo yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 2-1.

Hari mu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda aho ikipe ya Kiyovu SC yari yasuye yinjiye mu mukino neza ibana igitego cyatsinzwe na Muhozi Fred naho icyatanze intsinzi gitsindwa na Iradukunda Bertrand.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu munsi, Musanze FC ibifashijwemo na Ntijyinama Patrick uzwi nka Mbogamizi watsinze igitego kimwe cyabonetse mu mukino iyi kipe yo mu majyaruguru y'u Rwanda yatsinze Gorilla FC.

Kugeza ubu urutonde rwa Shampiona ruyobowe na APR FC ifite amanota 49, irakurikirwa na Kiyovu SC yo ifite amanota 46 naho As Kigali iri ku mwanya wa kane n'amanota 45.

Ikipe ya Marine FC iri ku mwanya wa 15 naho ikipe ihagarariye akarere ka Rusizi ariyo ya Espoir FC irisanga ku mwanya wa nyuma wa 16 n'amanota 14.

Uko imikino y'umunsi wa 23  yagenze:

Rutsiro FC 4-0 Espoir FC

Gasogi United 2-2 Rwamagana City

Marine FC 2-3 APR FC

Mukura VS 2-1 Sunrise FC

Bugesera FC 2-1 Police FC

AS Kigali 1-1 Rayon Sports

Etincelles FC 1-2 Kiyovu SC

Musanze FC 1-0 Gorilla FC

The post Rayon Sports inganyije na As Kigali 1-1 itakaza umwanya wa Kabiri wafashwe na Kiyovu SC appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-inganyije-na-as-kigali-1-1-itakaza-umwanya-wa-kabiri-wafashwe-na-kiyovu-sc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-inganyije-na-as-kigali-1-1-itakaza-umwanya-wa-kabiri-wafashwe-na-kiyovu-sc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)