Perezida Kagame n'Umwami wa Maroc bashimiwe guteza imbere umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame n'Umwami wa Maroc Mohammed V bahawe na Perezida wa CAF igihembo cy'ishimwe ku bikorwa by'indashyigikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru muri Afurika(CAF President's Outstanding Achievement Award 2022).

Ni igihembo bashyikirijwe na Dr Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, mu birori byabareye muri Serena Hotel ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023.

Umwami wa Maroc yari ahagarariwe na Minisitiri w'Uburezi.

Perezida Kagame yari ahibereye ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame n'abandi banyacyubahiro batandukanye bari i Kigali, aho bitabiriye inteko rusange ya 73 y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi FIFA, izabera muri BK Arena kuwa Kane w'iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2023.

Ni inteko izitabirwa n'abasaga 2.000 barimo abayoboye amafederasiyo 209 y'abanyamuryango ba FIFA, abakanyujijeho mu mupira w'amaguru barimo umunya-Cameroun Eto'o Fils n'abandi.

Iyi nteko irabanzirizwa n'irushanwa ritangira kuri uyu wa Gatatu, rizahuza impuzamashyirahamwe 6 zigize FIFA, ikipe y'abakanyujijeho y'u Rwanda n'ikipe ya FIFA, rizabera kuri Stade yitwaga iya Kigali Nyamirambo, ishobora guhindurirwa izina ikitwa 'Pele Kigali Stadium' nyuma yo kuvugururwa.

Iyi nteko ni nayo izatorerwamo Perezida wa FIFA, umwanya uriho umukandida umwe ari we Gianni Infantino uwusanzweho.

The post Perezida Kagame n'Umwami wa Maroc bashimiwe guteza imbere umupira w'amaguru appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/14/perezida-kagame-numwami-wa-maroc-bashimiwe-guteza-imbere-umupira-wamaguru/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-numwami-wa-maroc-bashimiwe-guteza-imbere-umupira-wamaguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)