Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda yatanze arenga miliyoni 74 Frw yo kuhira imirima y'umuceri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 14 Werurwe 2023 binyuze Kigo cy'Ubugiraneza cy'u Buyapani (Grant Assistance for Grassroots Human Security Project: GGP/Kusanone) aho biteganyijwe ko azafasha abahinzi barenga 3000 bahinga muri icyo gishanga.

Iyi nkunga igiye kunganira ibikorwa by'Ikigo Mpuzamahanga cy'Abayapani (JICA) cyatangije muri aka karere, birimo kubaka ingomero eshatu ndetse n'imiyoboro ijyana amazi mu mirima mu mirenge ihuriye kuri icyo gishanga irimo Munyaga, Kigabiro, Rubona na Mwurire.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima yavuze ko kuhira imyaka ari ingenzi mu kongera umusaruro w'ubuhinzi, ari nayo mpamvu bahisemo gutanga iyi nkunga kugira ngo bafashe igihugu kugera ku ntego cyihaye yo kugera ku buhinzi buvuguruye.

Ati 'Ni iby'agaciro gutanga umusanzu wacu mu guteza imbere ubuhinzi by'umwihariko mu Karere ka Rwamagana. Twizeye ko abahinzi bazungukira muri iyi nkunga ku buryo bugaragara.'

Muri hegitari 400 zigize igishanga cya Cyaruhogo, 348 muri zo ni zo zikorerwaho ibikorwa byo kuhira.

Nyuma y'ibikorwa bya JICA, byagaragaye ko hakenewe utundi tugomero duto tuzafasha mu gusakaza amazi mu mirima y'umuceri ku gice kingana na hegitari 134 kitagezwagamo amazi neza, ari natwo iyi nkunga izibandaho.

Ni gice kiri mu mirenge yavuzwe haruguru hakuwemo uwa Mwurire kuko wo ufite amazi ahagije.

Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati 'Ibyo bikorwa byose byaradufashishe kuko badukoreye ingomero zari zarasibamye bituma n'ubutaka buhingwaho bwiyongera. Iyo amazi abaye menshi n'ahahingwa hariyongera bikajyana n'ubwiyongere bw'umusaruro.'

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko biteze ubuzima bwiza bw'abaturage bitewe n'ubwiyongere bw'umusaruro kuko 'iyo bawufite biba bivuze ko n'amafaranga agiye kuba menshi, bikajyana no kwihaza mu biribwa kuko uwo muceri nabo bawuryaho.'

Mbere JICA itarubaka izo ngomero umusaruro w'umuceri wavaga mu gishanga cya Cyaruhogo wari toni zigera ku 4500 ku mwaka, ibigaragaza ko kuhira byatanze umusaruro kuko ubu hasarurwa toni 6500 ku mwaka.

Uretse gutera inkunga ibikorwa by'ubuhinzi biteganyijwe ko GGP/Kusanone izanatera inkunga indi miryango itegamiye kuri leta, gutera inkunga inzego zibanze, gutanga umusanzu mu burezi, ubuzima n'ibindi, byose bigakorwa hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Amb. Fukushima na Meya Mbonyumuvunyi ubwo basinyaga amasezerano
Amb. Fukushima yavuze ko ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw'u Rwanda
Meya w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi yavuze ko kuhira imyaka bizafasha no mu kwihaza mu biribwa
Amasezerano yasinywe ni ayo guteza imbere ubuhinzi mu karere ka Rwamagana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasade-y-u-buyapani-mu-rwanda-yatanze-arenga-miliyoni-74-frw-yo-kuhira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)