Perezida Kagame afite impungenge ku rwego intambara ya Ukraine n'u Burusiya igezeho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka n'iminsi urashize iyi ntambara itangiye, ariko ibimenyetso bihari bigaragaza ko nta gahunda yo kurangira vuba ihari.

Ibihugu by'i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika biracyatanga intwaro kuri Ukraine mu gihe u Burusiya nabwo buvuga ko bucyiteguye.

Mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano iri kubera i Doha muri Qatar, Perezida Kagame, wayitabiriye mu buryo bw'ikoranabuhanga yabajijwe icyo atekereza kuri iyi ntambara.

Yavuze ko umwihariko w'iyi ntambara ari uko nta n'umwe ugaragaza ko ashishikajwe n'ibiganiro kugira ngo hadakomeza kwangirika byinshi.

At 'Ikibazo kuri ubu, buri wese yumva ari mu kuri, ibyo ashaka ni cyo kigomba gukorwa. Nidukomeza gutya twese tuzabihomberamo n'abadafite aho bahuriye nabyo ariko [n'ababitangije] sinzi ko bazabicika kuko bageze ku rwego uburyo babivugamo ubwabyo bigaragaza ko bari kwisenya.'

U Burusiya buherutse kwivana mu masezerano yasabaga ibihugu bitunze intwaro kirimbuzi kuzigabanya, azwi nka START. Ni mu gihe amakuru y'ubutasi agaragaza ko izo ntwaro zishobora kwifashishwa mu kwihutisha intambara kandi yaba u Burusiya burwana na Amerika ishyigikiye Ukraine bose barazifite.

Perezida Kagame yavuze ko kuba muri iyi ntambara haratangiye kuvugwamo iby'intwaro kirimbuzi, ari ibintu bibi cyane ku buryo bikwiriye gutera impungenge.

Ati 'Urugero niba mu biganiro hajemo iby'intwaro kirimbuzi […] sinzi ko hari uzavuga ko yatsinze mu buryo nk'ubu. Tutitaye ku wabitangije cyangwa uwasubije yitabara, iyo ugeze kuri urwo rwego, nta rutangira ibi igihari.'

Yavuze ko ari inshingano mbere na mbere z'ibihugu bikomeye zo kumvisha impande zirwana ibibazo bigakemuka mu mahoro, aho kuba mu ntambara.

Perezida Kagame yagaragaje ko gufata intera y'intambara ya Ukraine n'u Burusiya biteye impungenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-afite-impungenge-ku-rwego-intambara-ya-ukraine-n-u-burusiya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)