Abarimu bashyiriweho gahunda izaborohereza gutunga inzu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 13 Werurwe 2023 ari mu murongo wa gahunda ya BRD yiswe 'Gira Iwawe' igamije gufasha abantu b'amikoro aciriritse gutunga inzu mu buryo bworoshye.

Ku ikubitiro aya masezerano azafasha abarimu bagera ku 1900 bamaze gusaba ko bakwinjira muri iyi gahunda ya 'Gira Iwawe', imibare ikazajya yiyongera bijyanye n'uko abarimu bazagenda bayishishikarira.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yavuze ko aya masezerano azabafasha kugeza iyi gahunda ku barimu bose, yemeza ko ari intambwe ibimburiye ibindi bikorwa bigamije guteza imbere abarimu ariko iyi banki ibigizemo uruhare.

Kuri ubu Koperative Umwalimu SACCO ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 122.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Umwalimu SACCO, Hakizimana Gaspard, yavuze ko basanzwe bagerageza kugira ngo abarimu babone inzu binyuze mu nguzanyo zitandukanye bahabwa ariko ngo ntibyari bihagije kugira ngo abarimu bose bazibone.

Ati 'Binyuze muri aya masezerano kandi tuzakomeza kwagura gahunda kugira ngo uwo mutwaro wo kutagira aho kuba ugende uhabwa umurongo. Ni gahunda igiye kuduha imbaraga kugira ngo urwo rugamba rube rwatworohera.'

'Gira Iwawe' yatangijwe na Banki y'Igihugu y'Iterambere, BRD ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA. Ishyirwa mu bikorwa hifashishijwe banki esheshatu zikorera mu Rwanda zirimo Banki ya Kigali (BK), ZIGAMA CSS, Bank of Africa (BoA), Umwalimu SACCO, NCBA Bank na Banki y'Abaturage (BPR Bank).

Umuntu winjiza amafaranga ari munsi miliyoni 1,2 Frw ku kwezi yemerewe inguzanyo itarengeje miliyoni 40 Frw yo kugura inzu, akazajya yishyura ku nyungu ya 11%, iyo agiye gutunga inzu ye ya mbere.

Umuntu winjiza hagati ya miliyoni 1,2 Frw na miliyoni 1,5 Frw yemerewe kugura inzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 60 Frw. We ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13%, akayishyura mu myaka 20.

Aya masezerano aje yunganira Koperative Umwarimu SACCO cyane ko na yo yari isanzwe itanga inguzanyo ku bijyanye n'inzu ku nyungu ya 11% ariko yo ikishyurwa mu myaka 12, amafaranga akuwe mu bwizigame bw'abanyamuryango bayo.

Umuyobozi Mukuru wa Umwarimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko ubwo bushobozi butari buhagije ku buryo ubwo bakuye muri BRD buje kuziba icyo cyuho kuko bushobora no kuzafasha kogera igihe cyo kwishyura inguzanyo yatangwaga kigera no ku myaka 20.

Ati 'Ku mafaranga umwarimu yafataga mu gihe cy'imyaka 12 haziyongeraho andi kuko azaba agiye kuyifata mu gihe kirekire. Umwarimu azanoroherwa mu buryo yishyuraga buri kwezi bikajyana n'uko amafaranga yatangwaga ashobora no kugabanuka bikamufasha kwita no ku zindi nshingano.'

Ubusanzwe umwarimu ufite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, A0 yahabwaga inguzanyo ya miliyoni 9 Frw mu myaka 12, mu gihe byaramuka bishyizwe mu myaka 20, ashobora kubona miliyoni 11,9 Frw. Ufite Impamyabumenyi y'Icyiciro cya Mbere A1 wabonaga miliyoni 7,6 Frw azabona miliyoni 9.2 Frw.

Umwarimu ufite Impamyabushobozi y'amashuri atandatu yisumbuye, A2 yabonaga inguzanyo yo kugura inzu ya miliyoni 4,2 Frw mu gihe cy'imyaka 12, uyu munsi mu gihe cy'imyaka 20 yabona miliyoni 5,1 Frw.

Uwambaje yavuze ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera ari na ko inguzanyo iziyongera ndetse ikishyurwa no mu gihe kirekire, akemeza ko nta n'indi ngwate basabwa kuko iyo nzu umwarimu yubaka ari yo ngwate.

Uretse guhabwa inguzanyo yo kugura inzu BRD inafasha abafashe imyenda ibaremereye kongererwa igihe ndetse bakishyura ku nyungu nto.

Kuri ubu abagera ku bihumbi 2300 muri rusange bamaze gusaba guhabwa inguzanyo y'inzu ndetse n'iyo kwishyura inguzanyo ibaremereye n'abagera kuri 500 bamaze gufashwa kugura inzu byuzuye.

Biteganyijwe ko mu mpera z'uyu mwaka, abagera ku 5000 bazaba baramaze kugura inzu binyuze muri Gahunda ya 'Gira Iwawe' cyane ko abantu bamaze kubisobanukirwa na leta ikaba yarashyizeho gahunda zorohereza abashoramari kubaka inzu zidahenze mu gihugu.

Kugira ngo umuntu ahabwe iyo nguzanyo BRD ifatanyije na RHA bazajya babanza kugenzura niba nta yindi nzu afite, bagenzure kandi ingano y'umutungo we niba uhuye koko n'icyiciro ashaka gusabamo inguzanyo.

Usaba inguzanyo, yemerewe kujya kurambagiza inzu ashaka ku gaciro we yifuza kajyanye n'icyiciro arimo aho ari ho hose mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yavuze ko amasezerano yo gufasha umwarimu kubona inzu abimburiye ibindi bikorwa byo kumuteza imbere BRD ibigizemo uruhare
Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence yavuze ko amasezerano bagiranye na BRD azabafasha gukomeza gahunda yo gufasha abarimu kugira inzu batangiye
Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi muri Koperative Umwalimu SACCO, Hakizimana Gaspard yavuze ko amasezerano basinyanye na BRD agiye kubafasha mu ntego bihaye yo gutuza abanyamuryango babo
Ubwo Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga ndetse n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Koperative Umwalimu SACCO, Hakizimana Gaspard basinyaga amasezerano
Abayobozi bombi bahererekanya inyandiko z'amasezerano nyuma yo kuyashyiraho umukono
Banki y'Igihugu y'Iterambere, BRD yasinyanye amasezerano ya miliyari 20 Frw na Koperative Umwalimu SACCO agamije gufasha abarimu kugira inzu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bashyiriweho-gahunda-izaborohereza-gutunga-inzu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)