Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba n'umwe mu bayobozi b'icyubahiro ba APR FC, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko APR FC ari ikipe ihatanira ibikombe rero n'iyo biza bitanu bari kubyegukana.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 mu muhango wo gushyikiriza APR FC igikombe cya Shampiyona ya 2025-26 yegukanye.
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko abakunzi ba APR FC bakwiye kwitegura kwakira ibikombe kuko ubu nibwo bikiza, andi makipe abe yihanganye.
Ati "Icyo nabwira abafana n'abakunzi ba APR FC ni uko ubu ari bwo ibikombe byajya kuza, abandi bihangane, APR FC ihora iharanira ibikombe."
APR FC ikaba muri uyu mwaka ibikombe bitatu byose byakiniwe yarabyegukanye, Shampiyona, icy'Amahoro ndetse na Super Cup.
Yavuze ko kuba baratwaye bitatu ari uko ari byo bakiniye n'aho n'iyo biba bitanu, bari kubitwara.
Ati "Nabaraga bitatu ariko mvuga ngo bibaye na bitanu twakabaye tubitwara, ariko kuko ari bitatu ndashimira abasore banjye bakoze ibishoboka byose bakabiduha uko byakabaye, ubwo rero niyo babigira bitatu twabijyana, nibagira bitanu nabyo twabijyana."
Abajijwe icyo Al Hilal SC na Al Merrikh SC, amakipe yakinaga nk'abashyitsi yabunguye, yavuze ko yazanye ihangana ariko niba azakomeza gukina mu Rwanda akwiye kujya akinira ku mategeko nk'ay'amakipe ahasanze.
Ati "Baduhaye ihangana ryiza kuko baduhaye igipimo ariko niba bazakomeza gukina muri Shampiyona yacu bagakwiye kuzubahiriza amategeko atugenga twese noneho bakadupima ku gipimo kimwe, kubera ko dufite abanyamahanga dusabwa gushyira mu kibuga n'abenegihugu baba bagomba gukina."
"Mu amakipe y'abashyitsi yo ngira ngo afite abakinnyi 50 babakinishije bose, ngira ngo natwe iyo baza kutwemerera tugakinisha ibyiciro byose, umusaruro wari kuba utandukanye."
Iby'inyito y'Igikombe bahawe bise BK Pro League National Champions mu gihe Al Hilal SC yabaye iya mbere yahawe BK Pro League Champions, yavuze ko icyo yishimira ari uko umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yusuf na perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice baje kubaha igikombe batsindiye kandi igikombe babahaye ni cyo begukanye.
Muri uyu mwaka w'imikino wa 2025-26, Al Hilal SC ni yo yabaye iya mbere n'amanota 75, APR FC iba iya kabiri n'amanota 68.
Source : http://isimbi.rw/abandi-bihangane-n-iyo-biba-bitanu-apr-fc-twari-kubitwara-gen-mubarakh-muganga.html