Mukansanga Salima yahawe igihembo cy'Indashyikirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mukansanga Salima Rhadia ni umwe mu bahawe igihembo mu bihembo bya 'Forbes Woman Africa 2023, bihabwa abagore bakoze ibikorwa by'indashyikirwa muri Afurika.

Uyu musifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda yahawe iki gihembo bitewe n'ibikorwa yagezeho mu mwaka ushize wa 2022.

Muri 2022 Mukansanga Salima yabaye umusifuzi wa mbere w'umugore wabashije gusifura igikombe cy'Afurika cy'abagabo, ni nyuma y'uko asifuye mu gikombe cy'Afurika cyabereye Cameroun tariki ya 9 Mutarama kugeza 6 Gashyantare 2022.

Nyuma uyu musifuzi kandi yatoranyijwe mu basifuzi basifuye igikombe cy'Isi cya 2022 cyabereye Qatar mu mpera z'umwaka ushize wa 2022.

Akaba ku munsi w'ejo hashize tariki ya 8 Werurwe 2023 yarahawe iki gihembo yashyikiririjwe mu nama ya 'Forbes Women Africa' yabereye muri Afurika y'Epfo ubwo banizihizaga umunsi mpuzamahanga w'abagore.

Salima akaba yavuze ko nyuma yo gukora amateka yakoze yagiye yakira ubutumwa bwinshi bw'abagore bamushimira ndetse bamubwira ko bamushyigikiye.

Ati '99% by'abantu banyoherereza ubutumwa bari abagore. Baranshyigikiye. Nubwo yaba atanzi, ntacyo bitwaye, ni buri mugore by'umwihariko wo muri Afurika wifuzaga kugera ku rwego rwo hejuru nkanjye.'

Nyuma y'ibi byose kandi Mukansanga Salima Rhadia yatoranyijwe mu basifuzi bazayobora imikino ya nyuma y'Igikombe cy'isi cy'Abagore kizabera muri Australia na Nouvelle-Zélande hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n'iya 20 Kanama 2023.

Salima yahawe igihembo Forbes Women Africa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukansanga-salime-yahawe-igihembo-cy-indashyikirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)