Kuva muri Nzeri uyu mwaka nta minibisi izongera gutwara abanyeshuri muri Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'igihugu gishinzwe imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyatangaje ko guhera muri Nzeri 2023, nta minibisi izongera kwemererwa gutwara abanyeshuri mu Mujyi wa Kigali.

 Ibi bikaba bikubiye muri amwe mu mabwiriza  RURA yasohoye, agena uko umurimo wo gutwara abanyeshuri ugomba gukorwa.

Aya mabwiriza agena ko imodoka itwara abanyeshuri igomba kuba ifite isuku kandi buri mwanya ufite umukandara umwana agomba kwambara.

RURA yategetse ko buri minibisi kandi igomba kugira umuntu uyisuzuma, akareba niba amabwiriza yose akurikizwa.

RURA kandi yagaragaje ko abafite amashuri afite imodoka ko batangira kubisabira uburenganzira banyuze ku rubuga rwayo rwa murandasi, kugira ngo bemererwe gukora uwo murimo.

ITANGAZO: RURA iramenyesha ibigo by'amashuri bifite imodoka zagenewe gutwara abanyeshuri, ko mu rwego rwo kunoza uwo murimo amabwiriza agenga umurimo wo gutwara abanyeshuri mu Rwanda, yemejwe anatangazwa ku rubuga rwa RURA: https://t.co/4PylmEu8lo#RwOT pic.twitter.com/N9ILIhBddY

â€" Rwanda Utilities Regulatory Authority â€" RURA (@RURA_RWANDA) March 17, 2023

The post <strong>Kuva muri Nzeri uyu mwaka nta minibisi izongera gutwara abanyeshuri muri Kigali</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/17/kuva-muri-nzeri-uyu-mwaka-nta-minibisi-izongera-gutwara-abanyeshuri-muri-kigali/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuva-muri-nzeri-uyu-mwaka-nta-minibisi-izongera-gutwara-abanyeshuri-muri-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)