Ubusanzwe ishyamba rya kimeza rya Ibanda-Makera riherereye mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Nasho aho rikora ku midugudu itatu, rifite ubuso bungana na hegitari 169.
Ni ishyamba ribarizwamo inyamaswa zirimo inkima, inkende, isatura, ingwe habarizwamo kandi amoko y'inyoni zitandukanye, amoko y'inzoka zitandukanye ndetse n'amoko 124 y'ibiti birimo n'ibivura indwara.
Mu myaka mike ishize REMA ifatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye batangiye umushinga wa miliyoni 400 Frw wo kugarura bimwe mu biti kimeza byari byarahacitse ndetse no kuriteramo ibiti byinshi mu rwego rwo kugarura umwimerere waryo.
Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe, abaturage ndetse n'umuryango wita ku bidukikije n'amajyambere y'icyaro, REDO, batangiye gutera imigano mu nkengero y'iri shyamba kugira ngo babungabunge amasoko n'igishanga biryegereye.
Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere mu Karere ka Kirehe, Nsengimana Janvier, yavuze ishyamba rya Ibanda-Makera kuri ubu bari kugenda bongeramo ubwoko butandukanye bw'ibiti ndetse no kurizitira kugira ngo mu minsi iri imbere bazarisabire uburengazira rikorerwemo ubukerarugendo nka bimwe mu byiza nyaburanga aka Karere gafite.
Nsengimana yasabye abaturage kurifata neza bakirinda ibyaryangiza.
Ati ' Abaturage turabasaba kuribungabunga turabasaba ko izi zisigaye zirigize bazibungabunga birinde kurijyamo kwica udukoko turirimo, birinde kuriragiramo kugira ngo bya biti bya gakondo bikure hahinduke ishyamba ryiza ritangiritse.'
Mu rwego rwo gufasha abaturage barituriye kugira ngo badakomeza kuryangiza Leta yabashakiye abafatanyabikorwa babaha amashyiga arondereza ibicanwa abandi bahabwa akazi mu kuriteramo ibiti, abandi bahurizwa mu makoperative atandukanye baterwa inkunga.
Ishimwe Clementine yavuze ko kera buri wese yarijyagamo gushaka inkwi ariko ngo ubu babonye umushinga ubungabunga ibidukikije wabahaye imbabura n'ibicanwa ku buryo batakinjiramo.
Niyikiza Cedric usanzwe ari umuvumvu we avuga ko mu myaka ishize hari ibiti byinshi byari birimo inzuki zataragaho, ibindi bakabikuramo imbaho ariko ngo aho abantu batangiriye kubyangiza byanatumye umusaruro w'ubuki babonaga ugabanuka.
Ati ' Ubu rero aho Leta n'abafatanyabikorwa batangiriye kongera guteramo ibiti, ubu buri munyamuryango wacu wese afite inshingano zo kurireberera tukareba ababa bashaka gutwikamo ibiti byaho amakara n'abandi baba bashaka kuriragiramo.'
Umuyobozi wita ku bidukikije n'amajyambere y'icyaro, REDO, Gashumba Damascene, yavuze ko bafite gahunda ndende y'imyaka 30 yo kwita kuri iri shyamba rya Ibanda Makera, aho bazariteramo ibiti byinshi gakondo, baribungabunge ku buryo ngo rizahinduka iry'ubukerarugendo rikaba ryaninjiriza amafaranga aka Karere.
Ati ' Imigano twariteyemo igamije kubungabunga iki gishanga kirikikije kuko niyo soko y'amazi yose aryinjiramo, twayiteyemo rero kugira ngo ikomeze ihafate inafate ubutaka bwe kwangirika.'
Gashumba yavuze ko kuri ubu bari kuganira na RDB kugira ngo babemerere habe haza abakerarugendo kuhasura ndetse anavuga ko batangiye ibikorwa byo kureba ahakubakwa ibyafasha abakerarugendo baba bahasuye birimo inzu n'inzira zakwifashishwa.
Umukozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe amashyamba, Mutabazi Jean Claude, yijeje abaturage ko gahunda ya Leta kuri ubu ari ugufasha abaturage baturiye amashyamba ya kimeza kugira ngo bayabyaze umusaruro, abizeza ko koperative nyinshi bagiye babahurizamo bazajya babashakira abaterankunga kugira ngo babafashe kwita kuri aya mashyamba abashe kubagirira umumaro.



