Kayirebwa na Andy Bumuntu basigiye urwibutso... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori byubakiye ku muco byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, mu nyubako y'imyidagaduro y'ikigo cya Green Hills Academy, aho byahurije hamwe abanyeshuri, abarezi, ababyeyi babo ndetse n'abandi bo muri iki kigo.

Ni iserukiramuco rikomeye muri iki kigo, kuko rimaze kuba ku nshuro ya Gatatu. Ritegurwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bo mu bindi bihugu biga muri iki kigo, kurushaho kwisanga mu muco w'u Rwanda no gufasha abakibyiruka kumenya indangagaciro z'Abanyarwanda.

Rirangwa n'ibikorwa bitandukanye birimo amasomo ku gihugu cy'u Rwanda, ibiganiro, imikino gakondo, imyambaro, igitaramo, imurikabikorwa… Bikitabirwa n'ibyiciro byose by'abagize umuryango wa GHA, baba abanyeshuri, ababyeyi, abarezi hamwe n'abashyitsi batandukanye.

Kuva mu marembo y'ahabereye iri serukiramuco wahuraga n'abakiri bato mu myaka, bagaragaza inyota yo kumenya umuco kugeza imbere mu gitaramo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Dr Daniel Hollinger yavuze ko bategura iri serukiramuco buri mwaka mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga muri iki kigo kumenya imico y'ibihugu bitandukanye by'umwihariko uw'u Rwanda.

Yashimye ababyeyi ndetse n'abandi bagira uruhare mu gutoza aba bana. Ati '…Turashimira abantu bose bagize uruhare mu gutegura iri serukiramuco.' Yashimye kandi abanyeshuri b'iki kigo babarizwa mu torero ry'umuco kuko 'baragaje ibirori byiza'.

Iri serukiramuco ryatangijwe n'umutagarag w'ingoma wavugijwe n'abanyeshuri bo mu ishuri y'incuke, bunganiwe n'abiga mu mashuri abanza.

Bakurikiwe n'abiga mu mashuri yisumbuye bakinnye umukino ugaragaza umuntu kuva avutse kugeza akuze; bagaragaza uburyo nko ku mukobwa igihe kigera akarambagizwa.

Ibi byakorwaga ari nako haririmbwa indirimbo zo guherekeza umugeni, bagaragaza impano ahabwa zihariye ahabwa iyo agiye kurushinga n'ibindi biherekeza umugeni. Byageze n'aho bazana ingobyi ya Kinyarwanda, bati 'Mutumwinka agiye iw'abandi'.

Uyu mukobwa bamuhetse mu ngobyi ya Kinyarwanda, mu gushushanya ukuntu iyo cyera umusore yarambagiza umukobwa yamugeragaho bamumuhekeye. N'aho ku musore agakurikira mu mirimo inyuranye imutegura.

Mu rwego rwo kwiga byinshi biri mu muco w'u Rwanda, aba banyeshuri banyuzagamo bagasakuza (gusakuza) na bagenzi babo no gukina ikinamico. Baririmbye kandi indirimbo zizwi cyane mu muco w'u Rwanda.

Mu 2022, aba banyeshuri bakinnye umukino bise 'Izuba ry'amahoro' werekanye amateka y'u Rwanda ku ngoma y'umwami Cyilima II Rujugira, wayoboye u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1675-1708.

Akaba umwe mu bami b'u Rwanda bahanze ibintu byinshi byagendeweho mu mushinga wo kubaka u Rwanda kugeza aho rugeze ubu, harimo kwihesha agaciro, gutabarana, kwanga agasuzuguro, gukunda abaturage be n'ibindi.

Cyilima II Rujugira yashyizeho imirongo migari y'ubwirinzi bw'igihugu ubwo yashyiragaho urugerero.

Akarema ingerero ku nkiko z'u Rwanda, akarwana intambara atsinda ibihugu bine bikomeye (Gisaka, Ndorwa, u Bugesera n'u Burundi) byashakaga kwigarurira u Rwanda.  Hakaba ari na ho havuye imvugo igira iti 'U Rwanda ruratera ntiruterwa'.



Abanyeshuri ba Green Hills Academy, bunamiye Buravan Yvan witabye Imana

Mu rwego rwo guha icyubahiro Buravan, aba banyeshuri baririmbye basubiramo indirimbo 'Gusakaara' ya Buravan mu majwi no mu mudiho bya Kinyarwanda.

Iyi ndirimbo yaririmbwe izamura amarangamutima y'abenshuri bari muri iri serukiramuco, bongera gutekereza uburyo uyu munyamuziki yabataramiye muri Werurwe 202.

Binyuze ku mushyushyarugamba, Patrick Mahirwe, aba banyeshuri bavuze ko bazakomeza kuzirikana umurage wa Buravan, bashima umuryango w'uyu muhanzi wari uhagarariwe na Mukuru we Martial ndetse na Mushiki we Raissa.

'Gusakaara' iherutse gusubirwamo na Chorale de Kigali mu rwego rwo kuyongerera uburyohe nk'icyifuzo cya Yvan Buravan.

Ubwo, ku wa 19 Ukuboza 2022, Chorale de Kigali yasohoraga iyi ndirimbo yagize iti 'Buravan yari yarifuje ko Gusaakaara yazaririmbwa na Chorale de Kigali kubera uburyo ihimbitse kugira ngo ayihe ubundi buzima. Yari yizeye ko Chorale de Kigali yabikora neza kubera ubunararibonye ifite mu kuririmba indirimbo zuje ubuhanga.'

Buravan yagize izina rikomeye binyuze mu bihembo n'ibitaramo yaririmbyemo. Album ye yasize akoze yise 'Twaje' na n'ubu iracyatemba mu mitima ya benshi.

Cécile Kayirebwa yanyuzwe n'uburyo abanyeshuri ba Green Hills Academy babumbatiye umuco w'u Rwanda:

Muri iri serukiramuco, Kayirebwa yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye yitwa 'Umunezero'. Aho mu bijyanye n'amajwi mu muririmbire yashishijwe na Angel&Pamella, Audia Intore, Munganyika Alouette ndetse na Bukuru Christiana.

Uyu mubyeyi amaze kuririmba iyi ndirimbo yagize ati 'Abana batunejeje, baturirimbiye, baduteye imbabazi…Nanezerewe cyane, nta kintu cyiza nko kubona abana bakina.'

Yanzitse mu nganzo akomereza ku ndirimbo 'Inyange Muhorakeye', 'Cyusa', 'Intago iterura babiri', 'Marebe' yigeze gusubirwamo na Cyusa Ibrahim, 'Akariba ku rutare', 'Rwagasana', 'Babyeyi', 'None twaza' yakunzwe cyane na 'Ngarara'.

Mu gitaramo hagati yahaye umwanya, Angel na Pamella baririmba indirimbo yabo bise 'Rusengo' ni mu gihe Audia Intore yaririmbye indirimbo ye 'Rwangabo'.

Kayirebwa yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Ndare n'izindi.

Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' I Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye.

Andy Bumuntu afite izina rikomeye muri Green Hills Academy:

Uyu munyamakuru wa Kiss Fm yinjiye muri iki gitaramo anyuze aho abafana binjiiriraga, yakirizwa akaruru k'ibyishimo, abanyeshuri bacana urumuri rwa telephone mu rwego rwo kumuha ikaze nyuma y'igihe kinini bamutegereje.

N'abari bamaze gusohoka bagarutse imbere mu nyubako yaberagamo iki gitaramo bafatanya na Andy Bumuntu kwizihiza uyu mugoroba wihariye ku muco.

Uyu muririmbyi yinjiye mu ndirimbo ye yise 'Mine' yakunzwe cyane, ifite amagambo yoroheye benshi kuyifata mu mutwe byanatumye abanyeshuri bamufasha.

Yakomereje ku ndirimbo 'Appreciate' asaba buri wese ufite icyo ashimira Imana kuyishimira, yungamo 'Yesu' ya Buravan mu rwego rwo kumwunamira.

Uyu muririmbyi yaririmbye aganiriza abanyeshuri ba Green Hills Academy, hari n'aho yagize ati 'Nishimiye kuba ndi hano muri uyu mugoroba. Ndanezerewe.'

Yaririmbye kand indirimbo ye 'Igitego' aherutse gushyira hanze, aho mu mashusho yayo hagaragaramo Nkusi Arthur n'umukunzi we Fiona, Ngarambe François-Xavier n' umufasha we Yvonne Solange.

Andy yavuze ko iyi ndirimbo yihariye kuri Album ye kuko ayikunda cyane. Yanaririmbye indirimbo itarasohoka yise 'Bahige', aho igaruka cyane ku mukobwa uhibikanira iterambere rye.

Ku rubyiniro yifashishije abakobwa b'ababyinnyi bo muri iki kigo, ndetse na Murayire usanzwe ari intore wamufashije kubyina Kinyarwanda indirimbo ze.

Andy Bumuntu aririmba agaruka ku buzima busanzwe abantu babamo buri munsi kuko aribwo buryo bwiza kuri we bwo gutanga ubutumwa.

Ni umuririmbyi w'umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda. Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yize ibyerekeye amashanyarazi ariko akabifatanya n'umuziki. Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavuze ahagana saa yine zuzuye. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ 


Abanyeshuri ba Green Hills Academy batanze ibyishimo binyuze mu mukino ugaragaza umuntu kuva avutse kugeza akuze 





Abiga mu mashuri y'incuke bishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo, bagaragaza ubuhanga mu kubyina 


Abana bakinnye umukino urimo gusimbuka urukiramende, barasakuza, guca imigani n'ibindi bitandukanye biri mu muco 

Ku nshuro ya mbere, abanyeshuri bakinnye umukino-shusho witwa 'Robwa nyiramateke' ni mu gihe ku nshuro ya kabiri bakinnye umukino-shusho witwa 'Izuba ry'amahoro'. 

Abanyeshuri ba Green Hills Academy bunamiye Buravan binyuze mu ndirimbo ye yise 'Gusakaara'

 

Umwaka ushize iri serukiramuco ryataramyeho umuhanzi Muyango Jean Marie ndetse na Nyakwigendera Yvan Buravan 

Cecile Kayirebwa yashimye uburyo abato batozwa umuco w'u Rwanda

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yitabiriye iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya Gatatu


Muri iki gitaramo, Cecile Kayirebwa yifashishije Angel&Pamela, Munganyinka Alouette, Audia Intore ndetse Bukuru Christiana 

Angel&Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Rusengo' bafashije mu miririmbire 



Munganyika Alouette wakoranye igihe kinini na Cyusa Ibrahim 

Audia Intore yahawe umwanya aririmba indirimbo ye yise 'Rwangabo' 

Bukuru Christian wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi [Uwa kabiri ubanza iburyo] yafashije Kayirebwa muri iki gitaramo 

Andy Bumuntu yeretswe urukundo ubwo yaririmbaga muri iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya gatatu


 

Andy Bumuntu usigaye ukorera Kiss Fm yamenyekanye mu ndirimbo zirimo: 'Ndashaje', 'Mukadata', 'Mine' n'izindi 


Murayire, umusore w'umuhanga mu mu kubyina Andy Bumuntu yifashishije ku rubyiniro 



Muri iki gitaramo, Andy Bumuntu yunamiye Buravan binyuze mu ndirimbo 'Ni Yesu' 





Abanyeshuri bahaye telephone Andy Bumuntu afata 'Selfie' bagaragaramo 

Abanyeshuri ba Green Hills beretse Andy Bumuntu ko indirimbo ze bazizi 

Cecile Kayirebwa yaherukaga gutaramira abakunzi be mu bitaramo birimo Iwacu na Muzika Festival 

Abanyeshuri bo muri Green Hills Academy bategura iri serukiramuco mu rwego rwo guteza imbere umuco w'u Rwanda 

Aba banyeshuri baherutse gukina umukino witwa 'Rorobwa Nyiramateke' n'indi mikino yubakiye ku muco 

Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Masamba Intore ntiyacitswe n'iki gitaramo cyihariye ku muco 


Bagaragaje uburyo hambere, umukobwa yarambagizwaga kugeza ageze ku mukunzi we yihebeye


Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ari mu bitabiriye iserukiramuco 'Rwanda Festival







Ababyeyi n'abandi bafite abana biga muri iki kigo bitabiriye iki gitaramo cy'iserukiramuco 





Abantu bahagurukaga bagakoma amashyi, abandi bakavuza akaruru k'ibyishimo kubera uburyo aba banyeshuri bateguye uyu mukino 



Umuyobozi wa Green Hills, Dr Daniel Hollinger yashimye uburyo aba banyeshuri bagaragaje umuco w'u Rwanda



Abagize uruhare mu guteguza no gutoza aba banyeshuri imbyino gakondo barimo Nahimana Serge bashimiwe























Patrick Mahirwe, umushyushyarugamba umaze igihe cyane cyane mu bitaramo by'umuco




Martial, Mukuru wa Buravan yari muri iki gitaramo..... Abanyeshuri bo muri Green Hills bunamiye kandi bashima uruhare rwa Buravan ku muziki w'u Rwanda Â 



Raissa, mushiki wa Yvan Buravan nawe yari muri iki gitaramo


AUDIA INTORE, ANGEL&PAMELA N'ABANDI BAFASHIJE KAYIREBWA GUSUSURUTSA  ABANYESHURI

">

ANDY BUMUNTU YISHIMIWE MU BURYO BUKOMEYE MURI IKI GITARAMO
">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze 'Rwanda Festival'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127432/kayirebwa-na-andy-bumuntu-basigiye-urwibutso-abanyeshuri-ba-green-hills-bunamira-buravan-a-127432.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)