Ni umuhango ukomeye uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahamenyerewe nka Camp Kigali.
Ni igikorwa kigamije kongera imbaraga mu kwiga no kwigisha ibijyanye n'ubumenyi n'imibare.
Ni gahunda kandi igamije gushimira abarimu ba siyansi n'imibare ku murimo ukomeye n'ubwitange bagaragaza mu kurerera u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa AIMS, Lydie Hakizimana, yavuze ko umuhate abarimu bagaragaza baba bakwiye kuwushimirwa.
Aragira ati 'Abarimu bagira uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h'igihugu cyacu, iki gikorwa kikaba ari umwanya wo kubashimira no gutuma bose bagira uruhare mu guteza imbere imyigire n'imyigishirize y'imibare na siyansi.'
Ibi bihembo bitegurwa binyuze muri gahunda izwi nka AIMS Teacher Training Program (TTP), igamije guteza imbere imyigire y'imibare na siyansi mu mashuri yisumbuye.
Iyi gahunda ihugura abarimu bari mu kazi, igatanga ibikoresho byo mu mashuri n'ikoranabuhaga rifasha mu koroshya imyigire n'imyigishirize ya siyansi n'imibare, bikanongera umubare w'abiga amasomo ya Siyansi, ikoranabuhanga, Engineering n'Imibare (STEM) ku rwego rw'amashuri makuru na kaminuza.
Ni gahunda kandi igamije guca intege imyumvire yakumiraga abakobwa muri aya masomo ya siyansi n'imibare.
Abazahembwa bazatoranywa mu barimu n'abayobozi mu by'uburezi bo mu mashuri abarizwa mu turere 14 dukoreramo gahunda ya AIMS â"TTP RWANDA, n'amashuri agira uruhare muri Pan African Mathematical Olympiads (PAMO).
Mu muhango wo guhemba aba barimu ku nshuro ya mbere wabaye mu 2020, hahembwe abarimu 85 ku musanzu wabo mu kwigisha siyansi n'imibare.
Ku nshuro ya kabiri mu 2021, iyi gahunda yaguriwe mu bintu bitatu, igera ku barimu bari mu zabukuru, hatangwa buruse zo gukomeza amasomo muri Corporate Scholarship Fund ndetse hatangwa ibihembo byagenewe abarimu.
Kugeza ubu hamaze gushimirwa abarimu n'abafatanyabikorwa b'uburezi 108, bahawe ibihembo bitandukaye birimo mudasobwa zigendanwa, za tablets na smartphones.
Muri iyi gahunda ya AIMS-TTP, abarimu n'abafatanyabikorwa basuye abarimu 33 bari mu kiruhuko bo mu turere icyenda, ndetse hatangwa impano zifite agaciro kagera muri 1,500,000 ku barimu bagiye mu kiruhuko, mu gihe abarimu 15 bahawe buruse zo gukomeza amasomo mu bigo bibiri bitandukanye.
Corporate Scholarship Fund ni gahunda yagiyeho ku bufatanye bwa AIMS-TTP, Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) , Airtel Rwanda, KCB Bank Rwanda (ubu ni BPR Bank), Kibogora Polytechnique na Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (UTAB).
Muri rusange, miliyoni 27 Frw zimaze gutangwa ku barimu 43 nka buruse zo gukomeza amasomo mu mashuri makuru abiri atandukaye.
Gahunda yo guhemba abarimu muri uyu mwaka yateguwe ku bufatanye na Mastercard Foundation, REB, Ikigo gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), (RSSB),
International Computer Driving Licence (ICDL) na Airtel Rwanda.
AIMS yateguye iki gikorwa yatangiye mu 2003, nk'ishuri ry'icyitegererezo ritanga ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye n'imibare n'ubushakashatsi.
Rifite amashuri mu Rwanda, Afurika y'Epfo, Senegal, Ghana na Cameroon.



