Kapiteni wa Arsenal yahishuye icyatumye basezererwa na Sporting CP #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni wa Arsenal,Martin Odegaard yavuze ko icyatumye basezererwa na Sporting Lisbon ari uko batigeze bakina nkuko bari basanzwe babikora muri shampiyona.

Ikipe ya Arsenal niyo yahabwaga amahirwe menshi yo gukomeza muri 1/4 imbere ya Sporting Lisbon ariko imikinire yayo yatumye inganya igitego 1-1 isezererwa kuri penaliti 5-3 nyuma y'aho mu mikino yombi banganyije ibitego 3-3.

Ikipe ya Mikel Arteta yaje ku kibuga cyayo yifitiye icyizere cyinshi ndetse ntibyatinda ku munota wa 19 ibona igitego cya Granit Xhaka cyaje kwishyurwa na Pedro Goncalves mu gice cya kabiri cy'umukino ku ishoti yatereye mu kibuga hagati amaze kubona ko umunyezamu Aaron Ramsdale yarangaye.

Nubwo Arsenal yayoboye uyu mukino,ntabwo yabashije kubona ikindi gitego gusa mu minota 30 y'inyongera yahushije uburyo bwabazwe bwa Trossard na Gabriel.

Gabriel Martinelli yahushije penaliti ya kane yasezereye Arsenal kuko uwitwa Nuno Santos yahise yinjiza iya gatanu ya Sporting,umukino urangira utyo.

Ubwo yabazwaga icyatumye basezererwa,Kapiteni Odegaard yabwiye BT Sport ati "Ndatekereza ko twakoze ibishoboka byose mu bihe bimwe na bimwe by'umukino ariko ntabwo twari ku rwego dukwiriye kuba turiho.Ntabwo twakinnye umukino wacu mwiza.

Wari umukino ukomeye mu mpera,ntekereza ko wari kurangira mu buryo bwombi.

Ni ikipe nziza kandi twari tubizi,twari twariteguye.Byatugoye,ntabwo twigeze dukina nk'ibisanzwe,dufite imbaraga nkuko dusanzwe.Ubu tugomba kureba imbere.

Tugomba kwibuka ko uyu mwaka wabaye mwiza cyane.Birababaje kuba dusezerewe muri iri rushanwa ariko ubu tugomba kureba kuri shampiyona.Ibyo nibyo twakora."

Arsenal isabwa kudacika intege kuko ifite umukino ukomeye ku Cyumweru na Crystal Palace irwana no kutamanuka kandi ikunze kuyigora cyane.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kapiteni-wa-arsenal-yahishuye-icyatumye-basezererwa-na-sporting-cp

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)