Inyungu u Rwanda ruzakura mu kwakira abimukira bo mu Bwongereza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Abanyamakuru we na mugenzi w'umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, ku munsi we wa mbere mu ruzinduko ari kugirira i Kigali.

Uruzinduko rwa Braverman rugamije gushimangira amasezerano yasinywe mu mwaka ushize, agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Dr Biruta ati 'Inyungu ikomeye ni uko u Rwanda ruzaba rugerageza gushaka igisubizo cy'iki kibazo cy'abimukira bimukira mu mahanga kandi mu buryo butanyuze mu nzira zubahiriza amategeko, ugasanga ari abantu bajyanwa n'abantu tuvuga babungukiramo bacuruza abantu, ababatwara babaca amafaranga kandi ayo babaciye benshi ntibanagerayo.'

'Abo tuvuga ni bake baba bashoboye kwambuka inyanja, bakanyura mu nzira zigoye cyane, bakagerayo ari na bake hari na benshi basigara mu nzira kandi ababungukiramo bo inyungu baba bayibonye.'

Biruta yavuze ko kuba u Rwanda rwatanga umusanzu mu gukemura iki kibazo, ari inyungu ikomeye cyane.

Yakomeje avuga ko abimukira bazakirwa mu Rwanda, batazaba mu nkambi z'impunzi ahubwo ko bazatuzwa ahantu babana n'abanyarwanda, kandi ko u Bwongereza bwatanze amafaranga azafasha mu kubishyira mu bikorwa.

Ati ' Iyi gahunda igihugu cy'u Bwongereza cyashyizemo amafaranga azadufasha kwakira abo bantu tukabatuza kandi n'abanyarwanda bakaboneraho bagaturana nabo. Ntabwo ari abantu tuzubakira umudugudu wabo wihariye, bazajya baba bari kumwe n'abanyarwanda nk'uko dusanzwe tubikora buri mwaka, nabyo amafaranga amwe azajya muri iyo gahunda.'

Aba bimukira nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu ku iterambere ry'igihugu.

Ati 'Ibikorwa byose bizagenerwa bariya bantu bazava mu Bwongereza baza mu Rwanda, ntabwo ari ibikorwa bizaba byihariye gusa, bizajya bigirira akamaro n'abanyarwanda.'

U Bwongereza bumaze igihe bufite umubare munini w'abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Umwaka ushize, abimukira ibihumbi 45 binjiye mu Bwongereza bifashishije ubwato buto.

Guverinoma y'u Bwongereza ivuga ko ikoresha asaga miliyari 2,4$ mu kubacumbikira.

Muri Mata 2022, u Bwongereza bwatangaje ko umuntu wese winjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko kimwe n'abinjiye muri ubwo buryo kuva tariki ya Mbere Mutarama uwo mwaka, bazimurirwa kwimurirwa mu Rwanda. Bizatuma banyura mu nzira zemewe kandi bice intege ubucuruzi bwakorerwaga abimukira.

Muri abo bimukira, abazaba bakeneye ubufasha bwihariye burimo n'ubw'amategeko bazabuhabwa bakigera ku butaka bw'u Rwanda.

Bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya bafashijwe n'inkunga izatangwa.

Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n'Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'uburezi mu mashuri yisumbuye, ay'imyunga ndetse n'andi mahugurwa y'amasomo y'ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Ntabwo umubare w'abo u Rwanda ruzakira watangajwe.

Mu bantu Rwanda ruzakira, hazarebwa niba nta byaha bitandukanye bakoze, gusa u Rwanda rwifuje ko rutakwakira abaturutse mu bihugu by'ibituranyi nk'u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-u-rwanda-ruzakura-mu-kwakira-abimukira-bo-mu-bwongereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)