Ingabire Victoire n'abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe amasezerano agamije kugarura umutekano muri Kongo ateganya ko imitwe yitwaje intwaro y'abanyamahanga isubira mu bihugu ikomokamo, FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire yatangiye ubukangurambaga bwo kubangamira iisenywa n'itahuka ry'abarwanyi ba FDLR.

Amatangazo amaze iminsi akwirakwizwa na Ingabire Victoire n'abayoboke be, aravuga ko 'impunzi' z'Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa kongo ari ndakorwaho, kuko ari 'uburenganzira bwazo bwo gutura aho zishaka'.

Gucyura abajenosideri ba FDLR, Ingabire Victoire na FDU-INKINGI barabyita 'guhutaza impunzi', ariko mu by'ukuri ikigamijwe ni ukubungabunga FDLR kugirango ikomeze imigambi yo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, no kwica Abatutsi b'Abanyekongo.

Birazwi ko buri kwezi FDU-INKINGI imisanzu bise'impamba', igice kimwe kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kikoherezwa muri FDLR. Urutonde rw'abatanga amafaranga, ndetse n'ayo buri wese atanga turarufite, tukazarutangaza igihe tuzabonera ko ari ngombwa. Birumvikana rero ko Ingabire Victoire atakwishimira ko umufatanyavikorwa'FDLR' akomwa mu nkokora.

Abanyarwanda bahungiye muri Kongo mu mwaka w'1994 bakaba n'ubu baranze gutaha, ni abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n'abana babo bacengejwemo ingengabitekerezo ya Jenoside. Si impunzi zisanzwe, ahubwo nibo barwanyi ba FDLR, Ingabire Victoire na FDU-INKINGI ye batabariza.

Twibuke ko muri 94 Abanyarwanda batahungiye muri Zayire gusa(Kongo ya none).Hari benshi cyane bagiye muri Tanzaniya, mu Burundi n'abandi. Abo ntibanatinzeyo, kuko ibihugu bahungiyemo bitabemereye kurema imitwe yitwara gisirikari. Bakigera ku mupaka bambuwe intwaro, ndetse batuzwa kure y'umupaka ibyo bihugu bisangiye n'uRwanda.

Aberekeje muri Kongo bo bagumanye intwaro zabo ndetse bahabwa n'inzindi, abasirikari bakomeza ibikorwa byabo, urubyiruko ruhabwa inyigisho za gisirikari, none dore imwe mu ngaruka zikomeye ni umutekano muke muri Kongo no mu karere kose muri rusange.

Ngabo rero abo Ingabire Victoire na FDU-INKINGI bita impunzi ngo zigomba gufatwa nk'amata y'abashyitsi, ndetse ngo bakaba bagomba gushyikirana na Leta y'uRwanda ngo batahe'mu cyubahiro'.

Ariko nka Ingabire Victoire wahamwe n'ibyaha birimo gukona n'imitwe y'abagizi ba nabi, akaza kubabarirwa na Perezida wa Repubulika, ajya yibuka ko isubiracyaha rigira ibihano byihariye?

Imyitwarire y'uyu mugore-mugome igaragaza kwima agaciro imbabazi yahawe.Ngo 'ubaha amata bakaruka amaraso koko'.

The post Ingabire Victoire n'abayoboke be baratabariza FDLR ngo idasenywa appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-nabayoboke-be-baratabariza-fdlr-ngo-idasenywa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victoire-nabayoboke-be-baratabariza-fdlr-ngo-idasenywa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)