Indege y'Intambara y'Uburusiya yagonze Drone ya Amerika iyita mu mazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indege y'intambara y'Uburusiya yagonganye na drone ya Amerika,bituma iyi ndege itagira umupilote ya Amerika igwa mu Nyanja yirabura (Mer Noire/Black Sea), nk'uko bitangazwa n'igisirikare cya Amerika.

Ibi byerekana ko intambara hagati y'Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishoboka,kubera intambara yo muri Ukraine igenda ifata indi ntera.

Amerika ivuga ko iyo drone yari ku kazi kayo ka buri munsi mu kirere mpuzamahanga ubwo indege ebyiri z'intambara z'Uburusiya zageragezaga kuyitangira.

Uburusiya buvuga ko iyi drone yahanutse nyuma yo 'kugerageza gukwepa n'ubuhanga bwinshi', bugahakana ko izi ndege ebyiri zitigeze zikoranaho.

Minisiteri y'ingabo y'Uburusiya ivuga kandi ko mu gihe iyi drone yo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper yarimo kuguruka, ibyuma by'itumanaho bituma indege imenyekana aho igeze, bizwi nka transpondeurs/transponders, byari bizimije.

Indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa Reaper ni indege zo gucunga ikirere zifite uburebure bwa metero 20 kuva kw'ibaba kugera ku rindi.

Ibi byabaye nijoro ku wa kabiri,saa moya n'iminota itatu mu masaha y'Uburayi (06:03 GMT) bwo hagati, ni ukuvuga saa mbiri n'iminota itatu z'ijoro ku masaha ya Kigali, nk'uko igisirikare cya Amerika kibivuga.

Iri tangazo rigira riti: "Indege yacu ya MQ-9 yari mu bikorwa bya buri munsi mu kirere mpuzamahanga ubwo yatangirwaga ikagongwa n'indege y'Uburusiya, ibyatumye MQ-9 ihanuka ikaburirwa irengero'.

Incuro zitari nke mbere yo kugongana, indege z'intambara Su-27 zasutse igitoro kuri iyi drone 'nta bushishozi bukoreshejwe, mu konona ibidukikije kandi nta n'ubuhanga bugiyemo', niko iri tangazo rikomeza ribivuga.

Amerika yahise itumaho userukira Uburusiya i Washington, Anatoly Antonov, kugira yamagane iyi myitwarire.

Nyuma y'uwo mubonano, ibinyamakuru by'Uburusiya byasubiyemo Antonov avuga ko Moscow yafashe ibyabaye kuri iyi drone 'nk'agasuzuguro'.

Kuva Uburusiya bwigarurira akarere ka Crimée/Crimea mu 2014,umwuka mubi wagiye wiyongera hejuru y'Inyanja yirabura.

Kuva Uburusiya butangiye intambara muri Ukraine, Amerika n'Ubwongereza byongereye ibikorwa byo gucunga no kuneka,bikorerwa mu kirere mpuzamahanga.

Ikibazo nyamukuru gihari n'ukumenya niba ibyabaye nijoro ku wa kabiri Uburusiya bwarimo bugerageza kuyobya iyi drone ya Amerika n'ibikorwa byayo, cyangwa niba bwashatse kuyihanura ku bushake.

Nk'uko bivugwa na Amerika, hari 'urukurikirane rw'ibikorwa bibi bikorwa n'abapilote b'Uburusiya' mu kwiyenza ku ndege z'ibihugu by'uburengerazuba byishize hamwe muri ako karere.

Birakekwa ko ibi byakozwe na Kremlin kugira ngo irebe uko Amerika ibyifatamo.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-y-intambara-y-uburusiya-yagonze-drone-ya-amerika-iyita-mu-mazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)