Imyanzuro yafatiwe mu nama y'Igihugu y'Umushyikirano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18 yafatiwemo imyanzuro ikomeye izagirira igihugu akamaro nishyirwa mu bikorwa mu bice bitandukanye.

Muri iyi nama yabaye kuwa 27-28 Gashyantare uyu mwaka,Perezida Kagame yavuze ko igituma gahunda za Leta zidindira ari uko abayobozi badakurikirana ngo barebe aho ibikorwa bigeze.

Yasabye abayobozi guhagarika inama zihoraho kandi zidatanga umusaruro ahubwo abasaba gukora nke zirimo gukurikirana aho ibikorwa by'iterambere bigeze.

Yagize ati "Inama usanga ziruta umwanya w'ibikorwa.Umwanya w'inama uruta uw'ibikorwa ndetse ni nayo mpamvu nkeka ko kenshi kwa gukurikirana,kwa kugira ngo urebe aho ibintu bigeze ntabwo umwanya uboneka.Haboneka umwanya w'inama.

Inama za buri munsi niba zidakemura ibibazo twakomeje kuvuga hano,umuntu ntiyazisuzuma ngo arebe icyo uwo mwanya wakoreshwa kindi atari izo nama za buri kanya.Inama igira akamaro bitewe n'icyayiganiriwemo n'ibikorwa byavuye muri iyo nama,ntabwo ari inama gusa igira akamaro.Dukwiriye guhindura rero..."

Mu gusoza iyi nama y'Umushikira Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana kuko 'igihugu kitatezwa imbere n'umuntu umwe cyangwa babiri ahubwo kigomba kugira abantu bahagije babyumva babikorera babishaka,ibintu bikagenda bizamuka mu mibare no mu bikorwa."

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

Imyanzuro yafashwe mu rwego rw'ubukungu irimo;

1. Kunoza ingamba zo kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi harimo:

• Koroshya kubona inguzanyo zo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi;

• Gufasha aborozi kongera umukamo;

• Gushishikariza abahinzi n'aborozi kwitabira ubwishingizi bw'imyaka n'ubw'amatungo;

• Gukemura ikibazo cy'udukoko n'indwara byangiza imyaka.

2. Gukemura vuba ikibazo cy'imodoka rusange zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hagurwa izindi no kuvugurura gare z'imodoka ndetse no kongera imodoka zihuza imijyi itandukanye, hagendewe ku zikenerwa n'abagenerwabikorwa.

3. Kunoza imikorere ya One Stop Centre ya RDB kugira ngo ihurize hamwe serivisi zose abantu bakenera, harimo n'izikenerwa n'abohereza ibicuruzwa mu mahanga.

4. Gukemura byihutirwa ibibazo bituma interineti idakora neza kandi ikiguzi cyayo kikaba gihenze.

5. Kurushaho kunoza serivisi zitangwa n'Irembo no kongeramo izikenerwa zose.

6. Gukomeza gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'u Rwanda.

7. Gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n'izamuka ry'ibiciro.

Uburezi

8. Gukemura ikibazo cy'ireme ry'uburezi mu byiciro byose by'amashuri kugira ngo abarangiza kwiga bashobore guhangana n'ibibazo biri ku isoko ry'umurimo, hibandwa kuri ibi bikurikira:

• Kongera umubare w'abanyeshuri bajya mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro;

• Gukorana n'abikorera mu kumenyereza abanyeshuri umwuga mbere y'uko bajya ku isoko ry'umurimo;

• Kuzamura ireme ry'ubushakashatsi.

Ubuzima

9. Gushyira mu bikorwa, mu gihe cy'imyaka ibiri, ingamba zo kurwanya igwingira ry'abana. Mu bigomba kwitabwaho harimo kurushaho kwifashisha Abajyanama b'ubuzima mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'icyo gikorwa aho bazajya bigisha ababyeyi kurwanya imirire mibi no gutanga indyo yuzuye.

10. Kongera imbaraga mu gukumira indwara zitandura harimo kwisuzumisha hakiri kare indwara ya kanseri, iy'umutima na diyabete no kurushaho gukora imyitozo ngororamubiri. Gukangurira Abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n'isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara.

11. Kuvugurura ibikorwaremezo by'ubuvuzi, kongera umubare w'abakozi, kongera isuku ahatangirwa serivisi z'ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro. By'umwihariko kwita ku mibereho myiza y'abakozi bo mu rwego rw'ubuvuzi.

Imibereho myiza

12. Gukomeza guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye harimo:

• Gukumira amakimbirane mu miryango;

• Kongera amahugurwa y'abita ku marerero y'abana bato;

• Kongera ubukangurambaga bwo kwirinda ibisindisha no kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge;

• Gushyira mu bikorwa neza ibiteganyijwe n'amategeko abuza urubyiruko kunywa inzoga kimwe n'ahana ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge;

• Kongera ibigo by'imyidagaduro by'urubyiruko hirya no hino mu gihugu;

• Kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe y'abantu basambanya abana. Ibi birimo no gukora ubukangurambaga ku ruhare rw'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera mu kugaragaza abakoze icyo cyaha.

Uburere mboneragihugu

13. Guteza imbere ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, gukomeza kwigisha amateka, umuco n'indangagaciro nyakuri by'Igihugu no kongera ingufu mu mikorere y'Itorero haba mu Rwanda no mu mahanga.




Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/imyanzuro-yafatiwe-mu-nama-y-igihugu-y-umushyikirano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)