Amafoto ya Miss Pamella mu isura nshya akomeje kuvugisha benshi(Amafoto) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafoto n'amashusho Pamela yasangije abamukurkira ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yiyogoshesheje igipara maze iherekezwa n'amagambo agira ati "igihe cy'igipara."

Ubusanzwe Pamella yari asanzwe azwiho gutunga umusatsi muke cyangwa akisukisha nk'abandi bagore n'abakobwa, nyuma yo kwiyogoshesha atya, yazamuye amarangamutima ya benshi aho benshi bagiye bamubwira ko aberewe.

Mu bano bantu bavuze kuri aya mafoto harimo n'umugabo we The Ben, aho yaje agashyiraho imitima agaragaza ko na we yakunze uko umugore we yiyogoshesheje.

Gusa hari n'abatabyishimiye bamubwira ko ubwiza bw'umugore ari umusatsi atari akwiriye kuwukuraho.

Hari n'andi makuru avuga ko yaba atiyogoshesheje ahubwo ari amafoto yafashe yifashishije Snapchat.

Kanakuzesuedy yagize ati "Ubwiza bw'umugore ni umsatsi nyamar!!!"

Priane________05 we ati "Nk'ubu The Ben yagukunze ate Koko noneho yogoshe urupara"

Belles_et_intelligentes Ati "Wapi pé, ariko wowe ni mitsatsi mwafuye iki?"

Pamera ati "byagenze bite urupara"

Megamega5438 "Really Ben yaratomboye ibaze umugore mwiza ku rwego rwo kuba nta n'agasatsi na gake Mana weee uri mwiza"

Manzi_fighter_m "Muka Mugisha Benjamin byamugendekeye bite ko wagira ngo yihebye"

Jose_font_398 "Wasanga ariko yabishatse ntawamenya"



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ya-miss-pamella-mu-isura-nshya-akomeje-kuvugisha-benshi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)