Cardinal Kambanda yakomoje ku mpamvu zituma u Rwanda rwemera kwakira abimukira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu kiganiro Cardinal Kambanda yagiranye n'ibiro ntaramakuru bya Vatican, Agenzia Fides. Ni mu gihe Abashumba ba Diyosezi Gatolika zo mu Rwanda bose bari mu ruzinduko rw'akazi i Roma ruzwi nka "Ad limina Apostolorum", kuva tariki 6 - 11 Werurwe 2023.

Cardinal Kambanda yabajijwe uko politiki yo kohereza abimukira mu Rwanda yakirwa, hatangwa urugero ku masezerano rwagiranye n'u Bwongereza.

Yasubije ko u Rwanda rukorwa ku mutima cyane n'ikibazo cy'impunzi n'abimukira by'umwihariko kuko abayobozi barwo babaye impunzi bityo bazi icyo bisobanuye.

Ati "[Abayobozi] Bafitiye impuhwe abashaka ubuhungiro".

Cardinal Kambanda yibukije ko byose byatangiye ubwo hari ibibazo by'abimukira bari barafashwe bunyago n'amatsinda y'abanyabyaha muri Libya, bagahatira imiryango yabo gutanga amafaranga kugira ngo babarekure.

Aba bantu bari bafite inyota yo kujya i Burayi, baje kwisanga mu maboko y'amatsinda y'abagome babagiriraga nabi, akenshi bamwe bagapfa bataragera i Burayi kubera gufatwa nabi, gukorerwa ihohoterwa n'ibindi.

Iki kibazo cyaje kugaragazwa mu nama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ivuga ko "ari ikimwaro. Aba ni abana bacu, ni iki twakora?"

Mu 2019 nibwo Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi n'abandi bafatanyabikorwa, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye muri Libya, bategereje kugera i Burayi.

Cardinal Kambanda ati "Ababarirwa muri bitatu bya kane by'abimukira bavuye muri Libya bagiye mu bindi bihugu byabakiriye".

Muri iki cyumweru icyiciro cya 13 cy'abasaba ubuhungiro 150 bavuye muri Libya bageze mu Rwanda harimo 75 bakomoka muri Eritrea, 49 bo muri Sudani, barindwi bo muri Somalia, 15 bo muri Ethiopia na bane bo muri Sudani y'Epfo.

Aba bimukira baje basanga abandi basaga 500 bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera, mu gihe hagishakishwa ibihugu bishobora kubakira.

Kugeza ubu abagera ku 1500 nibo bamaze kunyuzwa mu nkambi y'agateganyo ya Gashora mu gihe abasaga 900 bamaze kubona ibihugu bibakira nka Canada, Norvège, Suède, Denmark n'ahandi.

Umwaka ushize u Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano agena ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko.

Cardinal Kambanda yavuze ko "bishoboka ko u Bwongereza bwifuza kwihuza n'uburyo bw'imikorere busanzwe bukoreshwa bwo kwakira abashaka ubuhungiro n'abimukira, nyuma bagashakirwa ibihugu bibakira cyangwa bagatuzwa mu Rwanda'"

Ati "Icy'ingenzi ni ukurwanya amatsinda y'abanyabyaha basahurira mu bimukira binjira mu bihugu mu buryo butemewe n'amategeko, aho bahimba inzira zo kunyuzamo abashaka kujya kuba mu mahanga".

Amasezerano y'ibihugu byombi avuga ko mu Rwanda ariho hazakorerwa isesengura ku bujuje ibisabwa ku buryo bahabwa ubuhungiro mu Bwongereza, abo bibaye ngombwa bagatuzwa mu Rwanda, bagafashwa kuhatangirira ubuzima cyangwa bagasubizwa mu bihugu byabo.

Leta y'u Bwongereza isobanura ko u Rwanda ari igihugu cyiza, ko abantu bazoherezwa bazabaho neza kandi mu buryo budahutaza uburenganzira bwabo.

Isesengura rya Guverinoma y'u Bwongereza ryagaragaje ko aba mbere bashobora koherezwa mu Rwanda mu 2024.

Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe, rwitezweho gukomeza ibiganiro muri gahunda y'igihugu cye yo kohereza mu Rwanda abimukira.

Bivugwa ko Braverman azagirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gitaha, tariki ya 18 Werurwe na 19 Werurwe, akabonana na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta.

Cardinal Kambanda yasobanuye ko abayobozi b'u Rwanda bafitiye impuhwe abashaka ubuhungiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bafitiye-impuhwe-abashaka-ubuhungiro-igisubizo-cya-cardinal-kambanda-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)