Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, nibwo Rutahizamu wakiniraga ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yerekeje mu gihugu cya Suwede mu ikipe yo mu kiciro cya gatatu.

Lague aherekejwe n'umugore we n'umwana we ndetse n'abo mu muryango we bagaragaye mu ifoto rusange uyu mukinnyi yashyize hanze aho bari bamusezeyeho yerekeje muri iyi kipe ikinamo umunyarwanda, Yannick Mukunzi.

Ikipe ya Sandvikens IF yatangaje Lague nk'umukinnyi wayo mushya tariki ya 26 Mutarama 2023 gusa ntabwo yahise agenda kuko ibyangombwa byo kwerekeza muri Suwede byatinze kuboneka.

Lague w'imyaka 22 y'amavuko yerekeje muri Suwede azanzeyo Yannick Mukunzi nazaba bakinana mu ikipe imwe nk'abanyarwanda.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi Lague agiye gukina ku mugabane w'i Burayi kuko mu minsi ishize nabwo yifujwe n'ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi.

The post Byiringiro Lague wakiniraga APR FC, yerekeje muri Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/byiringiro-lague-wakiniraga-apr-fc-yerekeje-muri-sandvikens-if-yo-mu-kiciro-cya-gatatu-muri-suwede/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=byiringiro-lague-wakiniraga-apr-fc-yerekeje-muri-sandvikens-if-yo-mu-kiciro-cya-gatatu-muri-suwede

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)