Bwa mbere Miss Sonia Rolland yagaragaje uruha... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, ubwo yabazwaga ku bimaze hafi umwaka bivuzwe ko muri Miss Rwanda harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Miss Sonia Rolland yavuze ko n'ubwo atazi byinshi ariko yizeye ko u Rwanda rufite ubutabera.

Yagize ati: 'Birangoye kugira icyo mbivugaho kuko nta makuru menshi mbifiteho, gusa icyo navuga ni uko bidakwiye ko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Sinzi icyabaye neza, ariko nzi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera biramutse byarabayeho."

Sonia Rolland azwi cyane muri Miss Rwanda, kuko yabaye inshuro ebyiri umwe mu bagize akanama nkemurampaka.

Sonia yagize uruhare mu itorwa rya Miss Iradukunda Liliane nka Miss Rwanda mu 2018, ndetse na Miss Nishimwe Naomie 2020.

Miss Rwanda iracyari ihurizo kuko uwayiteguraga akiri mu rukiko kuburana ubujurire, nyuma y'uko agizwe umwere ariko urukiko rukajurira.

Prince Kid agiye kuzuza umwaka akurikiranwa n'ubutabera, aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherutse kumugira umwere ku byaha yari akurikiranyweho.

Icyakora, n'ubwo Urukiko Rwisumbuye rwamugize umwere, ntabwo Ubushinjacyaha bwanyuzwe n'imikirize y'uru rubanza ahubwo bwahise bujurira, bikaba byitezwe ko azongera kwitaba Urukiko ku wa 10 Werurwe 2023.

Miss Sonia Rolland yabaye Nyampinga w'u Bufaransa 2000


Akunda kwerekana ikimero cye yagiye kuruhuka


Mu Bihe bitandukanye yajyaga aza kuyobora akanama nkemurampaka


Sonia amaze igihe ari mu Rwanda


Sonia yagaragaje uruhande rwe kuri Miss Rwanda





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126735/bwa-mbere-miss-sonia-rolland-yagaragaje-uruhande-we-kuri-miss-rwanda-ikiri-ihurizo-126735.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)