Amakipe ya Forefront Volleyball Club y'abagabo n'abagore yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru zirangiye mu mukino w'intoki wa Volleyball mu Rwanda hatashye ibyishimo mu ikipe ya Forefront Volleyball y'abagabo n'abagore kubwo kwegukana igikombe bwa mbere kuva iyi kipe ibayeho.

Ibi byishimo byatashye muri iyi kipe ifashwa na Polisi y'igihugu nyuka yaho mu bagabo bahigitse amakipe arimo REG na Gisagara, ku bakobwa bo batsinze amajya m'amaza ikipe ya RRA bahora bahanganye.

Iyi myitwarire myiza y'iyi kipe ya Forefront y'abagabo ndetse n'abagore yitwaye neza mu mikino yakinwaga mu mpera z'icyumweru, yari imikino yo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye Groupe Scolaire Officiel de Butare ari naho imikino yakiniwe.

Mu mukino yaninwe, ikipe ya ForeFront y'abagabo yatangiye itsinda ikipe ya UR CAVM ndetse na nyuma yaho isubira ikipe ya UR Nyarugenge zose zitindwa amaseti 3-0.

Iyi kipe kuri ubu irimo gufashwa na Polisi y'u Rwanda, yahise ihura na Gisagara VC iyitsinda bitabagoye cyane amaseti 3-0 yisanga ku mukino wa nyuma aho yagombaga guhura na REG VC yo yari yatsinze UR Nyarugenge muri 1/2.

Ku mukino wa nyuma ForeFront ntabwo yagowe  cyane n'uyu mukino kuko yatsinze amaseti 3-1 (26-24,22-25,22-25,19-25).

Mu bagore, ikipe ya Forefront yegukanye igikombe itsinze ikipe ya RRA amaseti 3-2( 23-25,26-24,15-25,25-13,14-16) ihita yegukana igikombe cyo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel.

Mu bindi byiciro byahatanye muri Volleyball hibukwa Padiri Kayumba Emmanuel, mu kiciro cy'amashuri yisumbuye ikipe ya GS St Joseph yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-2.

Mu kiciro rusange ikipe ya Groupe Scolaire Mugombwa yatsinze Petit Seminaire Virgo Fidelia amaseti 3-2, mu bakanyujijeho ikipe y'Umucyo yatsinze Tout Age amaseti 3-2.

Bwa mbere izi kipe za Forefront zitwaye igikombe mu gihe kitarenze umwaka umwe iyi kipe ibayeho.

Nyuma yo gutwara iki gikombe,  iyi kipe irimo ifashwa na Polisi y'igihugu irimo kwitegura gukina imikino ihuza  abapolisi bo muri Afurika y'i Burasirazuba, ni imikino izabera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Werurwe 2023.

Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel ryakinirwaga muri GSOB ari naho yayoboye kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yitabaga Imana, ryitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo umuyobo wa REB n'umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege.

The post Amakipe ya Forefront Volleyball Club y'abagabo n'abagore yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye GSOB appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amakipe-ya-forefront-volleyball-club-yabagabo-nabagore-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibuka-padiri-kayumba-emmanuel-wayoboye-gsob/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-ya-forefront-volleyball-club-yabagabo-nabagore-yegukanye-irushanwa-ryo-kwibuka-padiri-kayumba-emmanuel-wayoboye-gsob

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)