Angola yiyemeje kohereza abasirikare muri RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihugu cya Angola cyatangaje ko kigiye kohereza umutwe w'abasirikare kabuhariwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo kubona ko Ingabo za EAC zigenda biguru ntege mu guhosha intambara hagati ya M23 n'ingabo za Leta ya Congo.

Intego nyamukuru y'uyu mutwe w'ingabo za Angola ugiye koherezwa muri RD Congo ngo ni ugushaka umutekano mu bice inyeshyamba za M23 zigaruriye.

Uyu mutwe kandi ngo uzaba ufite inshingano zo kurinda abagize itsinda rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano hagati y'impande zihanganye.

Kohereza izi ngabo muri Congo ngo ni mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byafashwe n'inama zitandukanye ku bijyanye n'amahoro n'umutekano muri RD Congo, hakurikijwe inshingano z'ubuhuza mu masezerano ya Luanda.

Izi ngabo zisanze izindi mbaraga ku butaka bwa RD Congo 21.000 ba MONUSCO, amagana y'Abagande, Abacanshuro b'Abarusiya, Abarundi, Abanyakenya na Sudani y'Amajyepfo binjiye mu gufasha Congo guhagarika umutwe wa M23.

Abanyecongo basaba ubutegetsi bwabo kubaka igisirikare gihamye kuko umutekano wabo utazashingira ku bihugu by'amahanga bigira akaboko mu guhungabanya umutekano no gusahura imitungo ya Congo.

Amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi ahanze amaso ibihugu bya SADC nyuma yo gusanga EAC imusaba kuganira byimbitse n'umutwe wa M23 ibintu adakozwa na busa.

Hategerejwe ko Inteko Ishingamategeko ya Angola yemeza kohereza izi ngabo muri Congo maze zikajya kwesurana byeruye n'umutwe wa M23.

IVOMO: UMUSEKE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/angola-yiyemeje-kohereza-abasirikare-muri-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)