Amavubi y'abakinnyi 10 yahagamye Benin ayikuraho inota bigoranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu "Amavubi"y'abakinnyi 10 yabashije gukura inota rimwe kuri Benin yari imbere y'abakunzi bayo,nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Bénin n'u Rwanda igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa Gatatu wo gushaka Itike y'Igikombe cya Afurika cy'ibihugu giteganyijwe umwaka utaha.

Rugikubita ku munota wa 2,Hakim Sahabo yahawe ikarita y'umuhondo,kubera gutinda kujya guhindura umwenda w'imbere.

Amavubi niyo yatangiye neza uyu mukino ubwo ku munota wa 5 gusa Meddie Kagere yabonaga amahirwe imbere y'izamu wenyine ananirwa kuroba umunyezamu atera kanze.

Nyuma y'aya mahirwe akomeye,ba rutahizamu b'Amavubi bakomeje guhanahana imipira neza ariko ntibabashe kubona amahirwe yo kunyeganyeza inshundura.

Bidatinze ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yatsinze igitego cy'u Rwanda ku mupira mwiza yahawe na Hakim Sahabo awunyujije hagati ya ba myugariro ba Benin.

Uyu rutahizamu ukinira APR FC yarobye umunyezamu wa Beni awukoraho gato ariko ahita awushyira mu izamu.

Amavubi akimara kubona iki gitego yahise atangira gukina acungira ku mipira Benin yari itakaje cyane ko yari imbere y'abafana bayo.

Ku munota wa 19,Benin yabonye uburyo bukomeye ubwo haterwaga umupira ku ikosa ryari rikozwe hanyuma umukinnyi wari mu rubuga rw'amahina atera umutwe ukomeye umunyezamu Ntwari Fiacre awushyira muri koloneri.

Bidatinze ku munota wa 21,Benin yashose irindi shoti ariko Ntwari afata umupira neza.

Ku munota wa 29 3Mugisha Gilbert yahaye umupira mwiza Muhire Kévin ateye ishoti rikomeye umupira ufata umutambiko w'izamu,ujya hanze.

Ku munota wa 30,Meddie Kagere yacometse umupira mwiza imbere, Mugisha Gilbert awukinisha umutwe awushyira imbere ye,asigarana n'Umunyezamu Saturnin Allagbé yagerageje kuroba biranga.

Benin yakomeje gusatira Amavubi ndetse ku munota wa 35 itera ishoti rigana mu izamu umunyezamu Ntwari arawufata.

Ku munota wa 37,Benin yabuze amahirwe akomeye ubwo Olaïtan yateraga ishoti rikomeye mu izamu, Ntwari Fiacre akuramo umupira hanyuma Imanishimwe Emmanuel arawurenza.

Igice cya mbere cyarangiye ku ntsinzi y'Amavubi y'igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Benin yaje yakaniye ishaka kwishyura binakubitira ko myugariro ' Imanishimwe Emmanuel yavunitse,asimburwa na Ishimwe Christian.

Ku munota wa 49,Benin yabuze amahirwe akomeye ubwo rutahizamu wayo yasigaranaga na Fiacre ananirwa kumuroba.

Ku munota wa 57, Ishimwe Christian yateye ishoti rikomeye mu izamu, rikurwamo n'umunyezamu Saturnin Allagbé ariko habura undi mukinnyi w'u Rwanda usubizamo umupira.

Ku munota wa 60,Hakim Sahabo yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo nyuma yo gukurura umukinnyi wa Bénin, bimuviramo iy'umutukuasiga Amavubi mu mazi abira.

Umutoza nyuma gato yahise akora impinduka yinjiza Mugenzi Bienvenu, Niyonzima Ally na Rwatubyaye Abdul basimbuye Meddie Kagere, Bizimana Djihad na Muhire Kevin.

Guhera kuri uyu munota wa 61 Bénin yacuritse ikibuga isatira bikomeye cyane Amavubi.

Ku munota wa 70, Stéphane Sessègnon yasigaranye na Ntwari Fiacre bonyine ariko ntiyashobora kuboneza umupira mu rushundura.

Ku munota wa 75,Umukinnyi wa Benin yahawe umupira mwiza cyane awutera n'umutwe asigaranye n'izamu arawudunda uca hejuru.

Ku munota wa 82,82' Steve Michel Mounié yatsinze igitego cyo kwishyura cya Benin ku ishoti rikomeye yateye Ntwari Fiacre ntiyashobora kugarura umupira.

Ubwugarizi bw'u Rwanda bwarangaye uyu rutahizamu winjiye asimbuye abuca mu rihumye.

Nyuma y'iminota 90 hongeweho iminota 6 yari akaga ku Mavubi kuko yasatiriwe cyane ariko ubwugarizi bwihagararaho.

Ku munota wa 91,Ntwari Fiacre yakoze ibitangaza arokora Amvubi nyuma y'aho abakinnyi ba Benin bahererekanyije umupira mu rubuga rw'amahina,umukinnyi wa Benin amusigarana wenyine aramuroba undi akuramo umupira byarangiye.

Abakinnyi ba Benin bongeye gusatira nabwo babona amahirwe akomeye ariko Ntwari ababera ibamba akuramo umupira.

Umukino warangiye ari igitego 1-1 ku mpande zombi.

Nyuma y'imikino itatu rumaze gukina, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n'amanota abiri ku icyenda.

Muri iri Tsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire umwaka utaha, Sénégal irayoboye n'amanota atandatu, Mozambique bazahura ifite ane,mu gihe Bénin ari iya nyuma n'inota rimwe.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Bénin uzakinwa ku wa 27 Werurwe 2023.

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika yamenyesheje ko ugomba kubera i Cotonou ariko u Rwanda rujuririra uyu mwanzuro,hategerejwe igisubizo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yahagamye-benin-ayikuraho-inota

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)