Amavubi ashobora guhaguruka adafite umutoza wungirije, Carlos arakubita agatoki ku kandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura amasaha make ikipe y'igihugu y'u Rwanda igafata rutemikirere ikerekeza muri Benin gukina umukino w'umunsi wa 3 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika 2023, ishobora kugenda idafite umutoza wungirije Carlos yihitiyemo kuko yimwe amasezerano.

Saa 22h z'uyu munsi ni bwo Amavubi ahaguruka ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho iri bunyure muru Ethiopia ikazakina umukino wa gicuti n'iki gihugu tariki ya 19 Werurwe 2023 mbere y'uko ahita akomeza yerekeza muri Benin izakina n'iki gihugu tariki ya 22 Werurwe 2023.

Nubwo igiye guhaguruka mu Rwanda ariko iyi kipe y'igihugu iravugwamo ibibazo bitandukanye aho umutoza wa yo Carlos Alos Ferrer atishimye bitewe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru.

Nyuma y'uko yemerewe na Minisiteri ya Siporo ko agomba kongerwa amasezerano, uyu mugabo ukomoka muri Spain, yatangiye umwiherero atarasinya amasezerano mashya y'imyaka 2 nyuma yo gukomeza gukwepana na FERWAFA.

Amakuru avuga ko yari yanze guhamagara abakinnyi atarasinya amasezerano mashya mu gihe aye azarangira tariki ya 29 Werurwe 2023.

Yaje kwizezwa ko agomba uhabwa amasezerano mashya ndetse na MINSPORTS imuhemba imuha ibaruwa igaragaza ko yemerewe kongera amasezerano kugeza uyu munsi ntarayahabwa na FERWAFA.

Ibi yabashije kubyihanganira ariko ikindi kibazo cyavutse ni uko kugeza mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 16 Werurwe 2023 umutoza wungirije yari yahisemo ataragera mu mwiherero.

Carlos Alos Ferrer yari yahisemo Jimmy Mulisa ko ari we ugomba kumwungiriza, gusa uyu mutoza yamubwiye ko ataza gutoza nta masezerano afite.

Carlos yabasabye ko ni ba we nta masezerano bamuhaye ariko umutoza wungirije we bakwiye kumuha amasezerano, FERWAFA yaje kwemera kumuha amasezerano.

Gusa amakuru avuga Jimmy Mulisa yagerageje kwegera FERWAFA ngo babirangize ariko bakamuha gahunda ariko ntiyubahirizwe.

Umutoza w'Amavubi yaje kubwira Jimmy Mulisa ko yakwihangana akaza bagakora akazi kuko na we atarasinya bazasinyira rimwe, uyu mutoza yamubwiye ko bitashoboka mu gihe adafite amasezerano atatangira akazi.

Carlos yaramwumvise, avuga ko imikino azayitoza wenyine ariko na we akaba atazi imikino FERWAFA irimo gukina, ndetse abamwegereye bavuga ko nta gitutu ari ho ndetse n'akazi ko gutoza Amavubi asa n'uwamaze kugasezera bitewe n'imikorere arimo gukoreramo.

Jimmy Mulisa yinwe amasezerano yanga kujya mu mwiherero
Umutoza w'Amavubi na we bivugwa ko nubwo agiye kujya muri Benin atishimye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ashobora-guhaguruka-adafite-umutoza-wungirije-carlos-arakubita-agatoki-ku-kandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)