Amafoto y'umukobwa wa Meddy na Mimi wakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntiyakunze kugaragazwa mu ruhame kuva yavuka nk'abana b'ibindi byamamare, gusa ubwo yari yujuje umwaka, Myla ababyeyi be Meddy na Mimi basangije ababakurikira amafoto y'uyu mukobwa bamukoreye ibirori.

Uyu munsi tariki ya 23 Werurwe 2023 ni bwo umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy] yasangije abamakurikira AMAFOTO y'umwana we na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bari mu birori by'isabukuru ye.

Meddy ifoto imwe y'uyu mukobwa yayiherekeresheje amagambo agira ati "igikomangomakazi cyanjye. Umwana wanjye yujuje umwaka 1 w'amavuko."

Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Meddy ni bwo yahishuye ko umugore we Mimi yibarutse imfura ya bo bise Myla Ngabo.

Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y'igihe amaranye n'uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w'imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

Myla yujuje umwaka umwe
Ari kumwe n'ababyeyi be



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-y-umukobwa-wa-meddy-na-mimi-wakorewe-ibirori-byo-kwizihiza-isabukuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)