Afurika yasabwe kutazarira mu kwinjiza abagore mu ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu ubwo Umuryango uharanira ukwigira kwa Afurika, Pan African Movement â€" Rwanda, wizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Ni ibirori byaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, imurika rigaragaza ibikorwa n'abagore bo muri Afurika, imyidagaduro n'ibindi.

Mu kiganiro cyagarutse ku kamaro k'ikoranabuhanga no guhanga udushya bidaheza, Dr Emmanuel Nzeyimana, Umuyobozi Mukuru wungirije w'Umuryango DOT Rwanda, yavuze ko aho isi igana ikoranabuhanga aribwo buzima.

Ati "Imibare igaragaza ko dufite miliyoni 433 z'abagore badakoresha na rimwe ikoranabuhanga. Ibyo bivuze ko batabasha kugerwaho n'amakuru, ntabwo babasha kwiyungura ubumenyi. Twe twemera ko ikoranabuhanga rikwiriye gukoreshwa kubw'intego runaka, atari ugufasha abantu kugira ubumenyi gusa, ahubwo bube ubumenyi buhindura imibereho ya muntu."

Yakomeje agaragaza ko abagore n'abakobwa baramutse bakomeje guhezwa ku ikoranabuhanga, iterambere ryagorana.

Ati "Urebye aho isi igana, dukeneye cyane ikoranabuhanga n'ubumenyi, abantu bakagira amakuru y'ahari amahirwe [..] tugeze ahantu aho gukora akazi bidasaba ko ujya mu biro, wanakorera mu rugo. Ariko se abantu bafite ubumenyi buzatuma babikora neza?"

Umwe mu banyamuryango ba Pan African Movement-Rwanda, Bayingana Sifa Seraphina, yagaragaje ko nta terambere rishoboka muri byose, umugore n'umukobwa basigajwe inyuma.

Yatanze urugero rw'u Rwanda, aho igihugu gikomeje gutera imbere kubera umurongo cyashyizeho ushyigikira abagore n'abakobwa.

Ati "Uburinganire n'ubwuzuzanye niwo musingi uhamye wo kugera ku iterambere rirambye. Ubifate kimwe no gushyira imbere ikoranabuhanga, imihindagurikire y'ibihe n'ibindi."

Bernadette Munyana ushinzwe iterambere ry'umugore muri Minisiteri y'Uburinganire no guteza imbere umuryango, yavuze ko by'umwihariko imbaraga zikwiriye gushyirwa mu kwigisha abagore n'abakobwa, bakagira ubumenyi buhagije bwo kubyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu ikoranabuhanga.

Ati "Ndagira ngo tuzamure ubumenyi bw'abagore guhera mu cyaro, ntibajye mu ikoranabuhanga ari uguhamagara, kohereza ubutumwa n'ubundi bumenyi bw'ibanze, ahubwo dushakishe uburyo babikoresha bamenya ngo rwiyemezamirimo wo hanze ukora ibyo nanjye nkora, abigenza ate? Yageze kuki?"

Fatimata Inorene ukomoka muri Mali, yavuze ko mu gihe cya Covid-19 aribwo hagaragaye akamaro k'ikoranabuhanga, by'umwihariko ku bakobwa n'abagore.

Nk'umubyeyi unakora mu bijyanye n'uburezi, yavuze ko abana b'abakobwa bafashijwe bakagerezwa ibikoresho by'ikoranabuhanga, basubiye ku ishuri barungutse byinshi ugereranyije na bagenzi babo batafashijwe.

Ati "Byagaragaye ko abakobwa bagize amahirwe yo gushyigikirwa n'imiryango bakabona ibikoresho bituma bahanga udushya, ubwo amashuri yafunguraga wabonaga ko batataye umwanya.'

Komiseri muri Pan African Movement-Rwanda Dr Ismael Buchanan yavuze ko kwinjiza abagore n'abakobwa mu ikoranabuhanga atari ibyo kujyibwaho impaka, ndetse ashimangira ko ari kimwe mu byo umuryango ahagarariye ushyizemo imbaraga.

Yavuze ko utafata ahantu bigaragara ko ariho isi yerekeza, uhakumire igice runaka cy'abaturage kandi ukeneye iterambere.

Mu gihe Banki y'Isi yagaragaje ko mu 2020 abakoreshaga Internet muri Afurika bari 30 %, muri uwo mubare muto abagore bari bafitemo uruhare rwa 19% mu gihe mu bihugu bikize abagore bakoresha Internet ari 86 %.

Ikigo mpuzamahanga mu bijyanye n'ikoreshwa rya Internet, umwaka ushize cyagaragaje ko abagore bo muri Afurika baba bafite ibyago byo kudatunga telefone igezweho bingana na 30 %, ugereranyije n'abagabo.

Dr Buchanan Ismael yagaragaje ko nta terambere ryagerwaho, abagore batarigizemo uruhare
Abana bagaragaje ubuhanga bwabo mu mbyino n'imyitozo ngororamubiri
Dr Nzeyimana Emmanuel wa DOT Rwanda yagaragaje ko hakiri icyuho ku bagore bakoresha ikoranabuhanga
Abatanze ikiganiro bagarutse ku kamaro ko kwifashisha ikoranabuhanga mu iterambere ry'umugore no guhanga udushya
Bernadette Munyana ushinzwe iterambere ry'umugore muri Minisiteri y'Uburinganire no guteza imbere umuryango, atanga igitekerezo
Dr Francis Habumugisha na Sina Gerard bari bitabiriye
Hategekimana Richard uyobora urugaga rw'abanditsi mu Rwanda, atanga igitekerezo
Basusurukije abitabiriye mu mbyino zitandukanye
Ibihugu bitandukanye byari bihagarariwe muri uyu muhango
Uyu mwana yanyuzwe n'ibi birori, arabigaragaza
Kirenga Clement (iburyo) acinya akadiho
Byari ibyishimo ku bitabiriye
Dr Nzeyimana Emmanuel acinya akadiho n'abitabiriye uyu munsi mpuzamahanga w'umugore
Habaye umwanya wo gucinya akadiho
Abakobwa b'abanyarwanda batambukana ibyansi mu kwerekana umuco w'igihugu cyabo
Fadimata Walet Inorene n'umwana we batambuka ku itapi itukura
Bagaragaje umuco nyarwanda n'ibyiza byawo muri uyu muhango
Abagore bashishikarijwe kwifashisha ikoranabuhanga mubyo bakora
Hamuritswe imyambaro itandukanye ikorwa n'abagore muri Afurika
Umwe mu bagore bo muri Senegal agaragaza ibikorerwa iwabo
Ibihugu bitandukanye byagaragaje umuco n'uruhare rw'abagore mu iterambere ryabyo
Ese Urwibutso ya Sina Gerard yamuritse bimwe mu bicuruzwa byayo
Hagaragajwe imyambaro ya kinyafurika ikorwa n'abakobwa ndetse n'abagore
Ibikorwa by'abagore n'abakobwa birimo ibiva mu budozi byamuritswe
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye bigamije guteza imbere abagore
Rwiyemezamirimo Sina Gerard yamuritse bimwe mu bikorwa bye muri uyu muhango
Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021, yitabiriye iki gikorwa
Hagaragajwe ko ikoranabuhanga aribwo buzima mu minsi iri imbere, bityo ko abagore badakwiriye kurihezwamo

Amafoto: Munyakuri Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-yasabwe-kutazarira-mu-kwinjiza-abagore-mu-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)