Abanyeshuri 800 bo mu mashuri atandukanye yo mu Karere ka Gicumbi, bamaze umwaka bahugurwa ku gukumira inda ziterwa abangavu, biyemeje kudahishira abahohotera abana babashukisha ibintu by'intica ntikize bakabangiriza ejo hazaza.
Basoje amahugurwa kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023, kuri Paruwasi Katederali ya Byumba, bavuga ko byinshi bahungukiye biteguye kubishishikariza bagenzi babo ndetse n'ababyeyi babarera.
Aya mahugurwa yateguwe na Diyosezi Gatolika ya Byumba, abahungu bayahawe bitwa 'ingabo', naho abakobwa bakitwa ba 'Mutima', aho bose bibumbiye mu matsinda 20 (Club).
Bavuga ko biteguye gutanga umusanzu mu kurandura ikibazo cy'inda ziterwa abangavu kuko gituma abana batakaza, abatotezwa n'ababyeyi nyuma yo guhohoterwa.
Kamanzi Cyiza Devis ashimangira ko icya mbere biyemeje ari ukudahishira amakuru y'abantu batesha agaciro bashiki babo, ndetse no gushishikariza bashiki babo kudakomeza gushukishwa utuntu tw'intica ntikize bahabwa, bikabaviramo ingaruka zikomeye.
Uwitwa Nyiraneza nawe ashimangira ko abanyeshuri akenshi usanga bashukishwa utuntu duto kuko nta mafaranga bagira, amayeri yose bakaba barayigishijwe kandi biteguye kuyarwanya.
Ati 'Batwigishije umuco n'imyitwarire y'abana b'abakobwa, tugomba kugira umuco ndetse n'ibiranga umukirisitu, kandi ntabwo tuzashyigikira abo tuzabona bagamije kuyobya bagenzi bacu, aho tuzabibona ntabwo tuzajya tubihishira'.
Ashimira Diyosezi ya Byumba yabegereye ikabahumura ikabereka ko hari na bamwe mu bana b'abahungu bakoreshwa n'abantu bakuru ngo babashakire abakobwa beza kandi bakiri kwiga.
Ati 'Tuzaganiriza n'abayeyi bahishira abantu batera inda abana, twiteguye gufasha bagenzi bacu batari bagwa muri uyu mutego'.
Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Musengamana Papias, yibukije ababyeyi, Abapadiri n'abahagarariye ibigo bifite imiryango mu nshingano kurushaho kwigisha abana kumenya indangagaciro, ndetse no kubigisha iyobokamana hagamijwe kugarura abana batari bahinduka intama zazimiye.
Ati 'Abashinzwe, imiryango turi kuganira ku kibazo cyo kurwanya ihohoterwa rishigiye ku gitsina rikorerwa abana b'abakobwa bakiri mu mashuri, cyane abari munsi y'imyaka 18, dukeneye umwana ushoboye kandi ushobotse'.
Yongeraho ko bahuguye abana biga mu bigo 20, aho mu gice cy'amajyaruguru bahuguye abiga mu bigo by'amashuri 10 ndetse no mu gice cy' iburasirazuba bagahugurayo abana biga mu bindi bigo icumi, gusa ngo ni urugendo ruzakomeza.
Padiri Nizeyimana Pascal, umuyobozi wa Komisiyo y' umuryango muri Diyosezi ya Byumba, asobanura ko umushinga basoje uyu munsi ari ukurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu, aho diyosezi ya Byumba ifite ibice bibiri.
Ati:' Twigishije abana kumenya indangagaciro z'umuco nyarwanda, ndetse n' iza Gikirisitu, ikibazo n' uko ubona hari abana bahohoterwa mu nzira no mu bihuru , kandi ukabona ababahohotera nta kintu bibabwiye, tugamije kubikumira, ndetse no kwigisha ababyeyi kudatoteza abana bahuye n' iki kibazo bakiri mu rugo'.
Mu karere ka Gicumbi habarurwa abana bagera kuri 566 bari hagati y'imyaka 14 na 19 batewe inda, imibare igaragazwa ikaba ihera muri Nyakanga umwaka ushize.

