Rayon Sports yihoreye kuri Gasogi United ihita ijya ku mwanya wa mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino w'umunsi wa 20 wa shampiyona,ikipe ya Rayon Sports yisubije icyubahiro itsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino wabereye mu Bugesera.

Nyuma y'amagambo yuzuyemo gupfobya ubushobozi bwa Rayon Sports ya KNC,iyi kipe ifite abafana benshi yisubije icyubahiro,iyihimuraho cyane ko yari yayitsinze igitego 1-0 mu mukino uheruka.

Gasogi United niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku munota wa 16 w'umukino ariko kiza kwishyurwa na Essombe Willy Onana ku munota wa 45.Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje iri hejuru ya Gasogi United bituma ibona igitego cya kabiri ku munota wa 84 gitsinzwe nanone na Essombe Willy Onana nyuma yo kuroba umunyezamu Gael wari uhagaze nabi mu izamu.

Rayon Sports yarangije umukino itsinze ibitego 2-1 ihita ifata umwanya wa mbere mbere y'uko APR FC ikina na Etincelles kuri iki cyumweru.

Rayon Sports imaze kubona amanota 11 kuri 15 mu mikino 5 yo kwishyura, mu gihe mu mikino 5 yari yabanje yayihuje na MUSANZE, MUKURA, KIYOVU, APR FC na GASOGI yari yabonyemo inota 1.

Indi mikino yabaye:

KIYOVU SPORTS 3-1 Marines FC

Nordien 49'
Bienvenu Mugenzi 71', 84'

Mukura VS 0-1 Rwamagana FC

Urutonde:

1. RAYON SPORTS 39 Pts
2. KIYOVU SPORTS 38 Pts
3. AS KIGALI 37 Pts
4. APR FC 37 Pts (-1)
5. Gasogi United 36 Pts



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yihimuye-kuri-gasogi-united-ijya-ku-mwanya-wa-mbere

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)