Nyagatare: Minisitiri w'Intebe yasuye ibikorwa by'umushinga wo kuhira imyaka kuri hegitari 16.000 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga kigiye gutangirira kuri hegitari 5600 mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

Uyu mushinga washowemo asaga miliyari 100 Frw Leta y'u Rwanda ikaba ifitemo imigabane ingana na 93% mu gihe ikigo cyo muri Israel gikora ibikoresho byo kuhira imyaka, NETAFIM Ltd gifitemo imigabane ingana na 7%.

Umuyobozi Mukuru wa Agribusiness Hub, Hunson Micomyiza, yavuze barimo kubaka imihanda ireshya na kilometero 61 izafasha ba rwiyemezamirimo gupakira umusaruro wabo neza, kubaka umuyoboro w'amashanyarazi ufite ibilometero 74 ndetse n'ibijyanye no gutuza abaturage neza.

Ati ' Uyu mushinga ubu ugeze hafi kuri 95% turateganya ko mu mpera za Mata ari bwo abashoramari bazatangira gukoresha imirima yabo, uzuzura utwaye ingengo y'imari ya miliyari 100 Frw.'

Micomyiza yavuze ko inyungu ya mbere ku muturage ari uko 75% by'ubuso bw'ubutaka bwe azabukodesha abashoramari bakajya bamwishyura buri mwaka, 25% azasigarana akazafashwa kububyaza umusaruro kandi nta kiguzi.

Ati ' Inyungu ya kabiri bazabonamo akazi, hari ugukora mu mirima ku buryo bibaha inyungu, iya gatatu ni ikijyanye n'ubutaka bazasigarana bazafashwa gushyirirwamo ibikorwaremezo byongerera agaciro ubutaka ndetse banabashe guhinga babone umusaruro wikubye inshuro nyinshi uwo babonaga, aha bari bafite ikibazo cy'amazi ariko ubu bagiye kuyabona.'

Imiryango 312 yubakiwe imidugudu y'icyitegererezo

Muri uyu mushinga kandi hubatswemo imidugudu itatu irimo inzu 312 yose ikaba yaratangiye gutuzwamo abaturage bahoze batuye mu butaka bugiye gutangira guhingwaho.

Abimuwe ahazakorerwa umuhsinga bubakiwe inzu nziza zo guturamo

Mu midugudu itatu yubatswe harimo umudugudu w'Akayange wubatswemo inzu 120, imirimo igeze kuri 92%, uwa 'Shimwa Paul' wubatswemo inzu 72 wamaze kuzura ndetse banawutuzwamo ndetse n'uwa Rwabiharamba wubatswemo inzu 120.

Nyandwi Emmanuel uri mu miryango 72 yatujwe mu Mudugudu wa Shimwa Paul, yavuze ko iyo agereranyije ubuzima yari abayemo nubwo abayemo kuri ubu ngo ntaho buhuriye kuko ubu yashyizwe mu bisubizo.

Ati ' Ubu bampaye inzu y'ibyumba bitatu n'uruganiriro, irimo umuriro w'amashanyarazi, amazi, ubwiherero n'ibikoresho byo mu nzu bishya byose , mu gihe mbere nari mfite inzu nto yasenyutse kandi ntegereye amazi n'amashanyarazi, ubu rero nibatangira gukodesha ubutaka bwanjye nzaba mbayeho neza cyane kuko bazajya banyishyura.'

Hariyo ishuri ry'ubuhinzi n'ubworozi

Muri uyu mushinga hari ubutaka bungana na hegitari 100 zamaze gufatwa kugira ngo zijye zigishirizwaho abaturage ku bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi ndetse hari n'inzu zubatswe bazajya bigishirizwamo.
Muri iri shuri mu gice cyagenewe ubworozi bafitemo inka 37 zavanywe muri Afurika y'Epfo kuri ubu zose zamaze kubyara zikaba zitanga umukamo nibura wa litiro 25 ku munsi kuri buri nka.

Izi nka ziri mu zo bazajya bigishirizaho abaturage ku kuntu bashobora kongera umusaruro, bagaburira inka zabo ubwatsi bwiza n'uburyo bakongera umukamo.

Hashyizwemo inka zigishirizwaho abaturage uko bakora ubworozi bwa kijyambere

Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Ikigo cy'Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr Uwituze Solange, yavuze ko iri shuri rizajya ryigisha abaturage uko bahinga bya kijyambere bakabasha kunguka ku buryo bagera ku guhingira isoko kandi bakunguka.

Kuri ubu hamaze kuboneka abashoramari 11 buri wese akazahabwa hegitari ziri hagati ya 200 na 300 ubundi bagatangira kuzihingaho.

Byitezwe ko nibura abarenga 7000 bazahabona akazi mu mirima n'indi mirimo itandukanye.

Mu bibazo byagejejwe kuri Minisitiri w'Intebe harimo icy'abaturage 241 badafite ibyangombwa ku buryo bishobora gukerereza iyimurwa ryabo, asaba Akarere gukurikirana iki kibazo kakabafasha kubishaka.

Yagejejweho kandi ikibazo cy'imihanda ibiri igera kuri iki cyanya yose hamwe ireshya na kilometero 40 aho ngo ikeneye gukorwa mu buryo bwiza ku buryo itazabangamira ba rwiyemezamirimo kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Minisitiri w'Intebe yasobanuriwe ko uyu mushinga uzatangira gukora mu mpera za Mata 2023
Muri iki cyanya hubatswemo umuyoboro ureshya na kilometero 21 ujyana amazi mu mirima
Imirima ya mbere yatangiye guhingwamo ibigori



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-minisitiri-w-intebe-yasuye-ibikorwa-by-umushinga-agribusiness-hub

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)